Wabonetse ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023 mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Rango B.
Bamwe mu baturage basanzwe bamuzi bavuze ko yitwa Uwitonze akaba ngo yari asanzwe akora umwuga w’uburaya ariko atuye mu Mudugudu wa Byimana uhana imbibi n’uyu umurambo we wasanzwemo.
Bavuze ko bakeka ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’uwo mwuga w’uburaya yari asanzwe akora.
Umwe ati “Njyewe mbonye bashobora kuba bamunigishije igitenge yari yambaye. Nta mugabo yagiraga yareraga abana be yari ari mu ndangamirwa [indaya] kuko n’ejo twari kumwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kabarisa Arsène, yavuze ko ibijyanye n’urupfu rw’uwo mugore biri gukorwaho iperereza n’inzego z’ubugenzacyaha.
Ati “Dusanze umuturage yapfuye, icyaba cyamwishe cyangwa se uko byaba byagenze inzego zishinzwe iperereza zatangiye ngira ngo ni zo ziza kutubwira ngo yaba yazize iki.”
Yavuze ko umurambo we wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma kandi ubuyobozi butanga ubufasha mu kumushyingura kuko akomoka mu muryango utishoboye.
Yasabye abakora uburaya kubireka kuko ari umwuga mubi ahubwo bagashaka ikindi cyiza bakora kibabeshaho.
Nyakwigendera asize abana babiri bakiri bato.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!