00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yapfuye arohamye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 02:46
Yasuwe :

Nduwawe Jean Louis wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana arohamye muri piscine ya Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo Nduwawe Jean Louis wigaga mu wa Mbere mu Ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga, yajyanaga na bagenzi be koga.

Amakuru IGIHE yahawe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko nyuma y’igihe gito batangiye koga uyu musore yahise agaragara hejuru y’amazi ameze nk’uwashizemo umwuka.

Yahise ajyanwa kwa ku bitaro bya Kabutare, aza gushiramo umwuka saa Mbili z’ijoro zo ku wa Gatandatu. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari muri ibi bitaro.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2021. Ubu Kaminuza y’u Rwanda iri gukorana n’umuryango bya hafi.

Kaminuza y’u Rwanda iteganya ko umunyeshuri upfiriye ku ishuri, umuryango we uhabwa ibihumbi 100 Frw ndetse kaminuza ikishyura ikiguzi cyo kumushyingura.

Nduwawe Jean Louis yarohamye bimuviramo urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .