Iyi mihanda yombi iri kubakwa mu tugari twa Cyarwa na Cyimana, two mu Murenge wa Tumba, ahari kwagukira Umujyi wa Huye.
Izaba ihurira ahitwa ku Gateme, aho igice cyawo kizaba kihava cyerekeza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyarwa, undi nawo ukava ku Gateme, ukanyura ruguru y’urwibutso rwa Cyarwa werekeza ahitwa mu Rwasave, ugahura n’undi muhanda wa kaburimbo wa Huye-Gisagara.
Abatuye muri aka gace, bavuga ko ari ibyishimo kuri bo kuko nta muntu utishimira iterambere ry’ibikorwaremezo by’imihanda kuko bisirimura aho bigeze hose, bikiyongeraho no gutanga imirimo kuri bo.
Nyirasafari Illuminée wo mu Kagari ka Cyimana, mu Murenge wa Tumba yagize ati “Twishimiye uyu muhanda kuko hano habaga ibyondo bikabije ku buryo watekerezaga kugenda imvura yaguye ukiganyira, ariko ubu bigiye kurangira.”
“Abazakoramo ni abana bacu n’abaturanyi, amafaranga azavamo azongera iterambere, batange ibyashara ku bacuruzi, abandi bahange imishinga, n’igihe akazi kazaba karangiye, abantu bakomeze biteze imbere mu bundi buryo.”
Siboniyo Eulade yavuze ko aha i Cyarwa habaga ibyondo bikabije ku buryo wategaga uvuye muri gare imvura yaguye watekereza ahantu ugiye kunyura ukumva ugize agahinda.
Ati “Ubu hari byinshi bigiye guhinduka, umuntu agiye kujya atega bitamugoye ndetse n’iterambere rigiye kwiyongera, inzu zigire agaciro kuko ibikorwaremezo byatwegerejwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yagaragaje inyungu abaturage bazakura muri uyu mushinga, abasaba kurushaho kwiteza imbere hashingiye ku mahirwe abegerejwe.
Ati “Iyi mihanda tubona ari igisubizo kuko ubona ko abantu bashobora kubonamo imirimo itandukanye y’ubwubatsi, abacuruza ibikomoka ku birombe nabo bagacuruza n’ibindi.”
Visi Meya Kamana yakomeje avuga ko iyi mihanda izanakemura ikibazo cy’ubuhahirane kuko utazagirira akamaro abawuturiye gusa, ahubwo ukazoroshya n’ubuhahirane hagati y’akarere ka Huye n’aka Gisagara kuko uturuka i Cyarwa ugahura n’uva kwa Bihira mu Mujyi wa Huye ugana ku Gisagara.
Yongeyeho ko uzanifashishwa n’abagana i Nyaruguru banyuze mu muhanda w’Akanyaru Haut, mu gihe umuhanda usanzwe unyura kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye wafunzwe, wenda habaye nk’amasiganwa cyangwa ibindi birori.
Iyi mihanda iri kubakwa iri muri gahunda y’indi myinshi yakomeje kubakwa mu mijyi yunganira Kigali, mu bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi.
Iyi iri kubakwa mu Murenge wa Tumba biteganyijwe ko izaba yuzuye mu gihe cy’amezi atandatu, itwaye asaga miliyari 4.5Frw, ikazanaha akazi abaturage basaga 500.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!