Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira.
Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko n’ubusanzwe uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana ariko urebye umugore asa nk’aho arusha umugabo we ingufu kuko uko iyo barwanye ni we umunesha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira, Nsanzimana Gad, na we yemereye IGIHE ko uyu mugore yakubise umugabo we.
Ati “ Amakuru tumaze kumenya n’uko bariya bantu atari ari abo mu Kagari kacu ahubwo uriya mugore ni we uhavuka mu Mudugudu wa Kubutare ari na ho ikibazo cyabereye gusa uko nayumvise, bivugwa ko bari bari gutaha i Mbazi aho batuye. Mu mirwanire yabo, ngo bashobora kuba bari basinze."
Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara amakimbirane ahanini ashingiye ku mitungo ku buryo usanga bamwe mu bashakanye bakunda kurwana bapfa imikoreshereze yayo.
Gusa nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bumenyeye aya makuru y’iri hohotera uyu mugabo yakorewe, bwatangarije kuri Twitter ko bugiye gukurikirana iki kibazo.
Abagabo bahohoterwa n'abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande? Ibi byabereye mu Murenge wa #Huye, Umudugudu wa #Kubutare. @rwamrec, @IngabireIm, @oswaki, @mutesi_lydie, @HuyeDistrict, @A_sebutege, @AngelMutabaruka, @Rwandapolice, @RIB_Rw, @rwandanews24 pic.twitter.com/2JVaNH7Dyn
— Annonciata BYUKUSENGE (@AnnonciataB) August 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!