Ni inkuru yasakaye mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2025, bibera aho yacukuraga ubwiherero mu Mudugudu wa Akabuye, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ubwo uyu mugabo yarimo acukura ubwiherero, byagezeho kuvamo birananirana, abari aho bakavuga ko ari ‘gaz’ yamufatiyemo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimenya ayo makuru yahise itabara, gusa isanga n’ubundi yamaze gupfa.
Ati ‘‘Yari arimo acukura umwobo wari kuzaba ubwiherero ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, yagiyemo rero, kuvamo biragorana, bigaragara ko ari gaz yamufatiyemo bimuviramo urupfu.’’
CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera Niyibizi wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare(CHUB), kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo atari afite ibyangombwa bimuranga, ibituma umwirondoro we wuzuye utahise ubonaka, bikazagorana kumenya umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!