Uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Cyimana yakuyemo uwo mwana imyenda ari kumusambanyiriza ahantu hiherereye mu murima wa soya.
Yafashwe ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bamuguye gitumo, avuga ko uwo mugabo yahuye n’uwo mwana agiye kwa nyirakuru atangira kumuganiriza ahita amukurura amujyana mu murima wa soya.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “Bahuye aramushuka ahita amujyana muri soya amukuramo imyenda. Twumvise umwana ari kurira ngo ‘wareka nkiyambarira’ duhita dutabara dusanga ari kumusambanya, ashatse kwirukanka duhita tumufata.”
Bavuga ko uwo mugabo yari yasinze kuko yiriwe anywa inzoga nyinshi. Ubusanzwe akomoka mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, akaba akora akazi k’ubukarani i Tumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimana, Nsengimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yamaze gufatwa.
Ati “Yafashwe ashyikirizwa RIB iri gukora iperereza ku cyaha akekwaho. Umwana na we yajyanywe kwa muganga.”
Uwo mwana yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare) kugira ngo ahabwe ubutabazi.
Uwo mugabo yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha akekwaho nikimuhama akiryozwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!