00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo n’umugore bapfiriye hafi ya ruhurura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 March 2022 saa 06:15
Yasuwe :

Umugabo witwa Bapfakurera François n’umugore we Mukashyaka Bernadette bo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, basanzwe hafi ya ruhurura bapfuye, bikekwa ko batwawe n’umuvu watewe n’imvura nyinshi.

Imirambo yabo yabonetse iruhande rwa ruhurura iri mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kiruhura mu Gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko batwawe n’umuvu w’amazi bavuye ku itabaro mu Murenge wa Ruhashya.

Ati “Amakuru ahari ni ko bari bavuye mu Kagari ka Mara mu Mudugudu wa Bwankusi mu Murenge wa Ruhashya bavuye ku itabaro, hari mu mvura nyinshi cyane irimo n’urubura ku Cyumweru nko mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri. Barenze igishanga cyirta Cyamuginga ruhurura irabatwara.”

Yakomeje avuga ko imirambo yabo yabonetse kuri uyu wa Mbere, ihita ijyanywa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Nyuma yo gukorerwa isuzuma bashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Bapfakurera yari afite imyaka 65 naho Mukashyaka afite 72, bari barabyaranye abana bane ariko bose baramaze kubaka ingo zabo.

Kalisa yavuze ko bahumurije umuryango wagize ibyago kandi baganira n’abaturage babibutsa kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, by’umwihariko bakihutira kugama igihe igiye kugwa.

Iyo mvura hari n’ibindi bikorwa remezo yangije ndetse n’imyaka y’abaturage mu mirima ariko biracyari gubarurwa.

Imirambo yabo yabonetse hafi ya ruhurura iri mu Mudugudu w’Umuremera mu Kagari ka Kiruhura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages