Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko bamaze igihe kirekire bavoma ibirohwa bituma bagira igitekerezo cy’uko bashobora guhuza imbaraga bakigezaho amazi meza badategereje umuterankunga.
Usibye gukusanya amafaranga, aba baturage bavuga ko bakoze umuganda wo guca umuyoboro w’amazi bayavana kuri kilometero hafi eshatu.
Nyirabyiza Christine w’imyaka 55 y’amavuko avuga ko yavutse asanga nta mazi meza bagira, ariko ngo ku bufatanye na bagenzi be bahisemo kwishakira ibisubizo.
Yagize ati “Navutse nsanga tuvoma amazi mabi y’ibiziba, twagize igitekerezo twegeranya amafaranga yo kwizanira amazi, (…) njyewe natanze mu bushobozi bwanjye natanze ibihumbi 7. Aya mazi ni meza ndayanywa nkumva anageze ku nzoka, ubundi nanywaga amazi mabi yo muri Rwacyoya akantera ubwangati.”
Aba baturage bavuga ko kutagira amazi meza byabateraga n’umwanda ku myambaro no ku mubiri, ariko ngo ubu basigaye barangwa n’isuku muri byose.
Uwitwa Musabyimana Lenatha yagize ati “twaramesaga imyenda usanga nticyeye kubera amazi y’ibinamba, (…) gukaraba hari ubwo wasangaga bamwe babyihorera, cyangwa wakaraba bya biziba ugasanga werurutse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, nyuma yo gushimira aba baturage, avuga ko igikorwa nk’icyo bakoze gikwiye kubera abandi urugero rwiza bakagira umuco wo kwishakira ibisubizo, kandi bakabifata neza bikaramba.
Ati “Aba ni abaturage b’intagarugero, amazi nk’aya ntibishoboka ko bayafata nabi kuko aba yaravuye mu misanzu yabo, rimwe na rimwe hari abayangiza bavuga ko ari ibintu by’abaterankunga byaje, ariko aba bo bazi neza agaciro kayo kuko ari bo babyikoreye.”
Abagize uyu mudugudu wa Nyarurama bagaragaza n’ibindi bikorwa bakoze, birimo kwizanira umuriro w’amashanyarazi, kwiyubakira ubwiherero rusange, kuri ubu bakaba bari mu gikorwa cyo kubaka ishuri ry’inshuke.



















TANGA IGITEKEREZO