Nk’uko bamwe mu baturanyi babo babitangaza, Nsenyiyumva w’imyaka 26 asanganywe ubumuga bwo kutavuga akaba umwe mu basigajwe inyuma n’amateka.
Mu masaha ya saa moya z’ijoro ngo ni bwo yadukiriye nyina wabo amutemesha ishoka aramwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yatangarije IGIHE ko icyatumye Nsengiyumva yica aba bantu kitaramenyekana.
Yagize ati “Kubera ko afite ubumuga bwo kutavuga, urumva ko bitoroshye kuba twahita tumenya icyatumye yica aba bantu, ariko hari abaturanyi babo batubwiye ko hari ukuntu bajyaga bamubona afite ikintu kimeze nk’imbunda, ubundi agafata imisaraba agashyira ku mazu y’abantu, ariko ntibamenye icyo bishatse kuvuga.”
Si ubwo bwicanyi bwabaye mu Karere ka Huye gusa, kuko no mu Murenge wa Maraba, uwitwa Habimana Faustin w’imyaka 48 yatemesheje umuhoro mukase ahita apfa, gusa na we ntiharamenyekana icyabiteye.
CSP Gashagaza yagize ati “Ntituzi mu by’ukuri icyaba cyatumye yica mukase, ubu iperereza riracyakomeje.”
Habimana na Nsengiyumva, baramutse bahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO