Ahitwa mu Rwabayanga, mu Karere ka Huye hazwi ko hacururizwa telefoni z’inyibano, kandi zikaba zibwa abakorera n’abagenda mu Mujyi, Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’amajyepfo yataye muri yombi abantu 30 bakekwaho ubwo bujura bivugwa ko buba buvanze n’urugomo.
Mu minsi yashize abakorera ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Huye, n’abawutemberamo bakomeje kwitotombera ko hari ubujura bwa telefoni bukabije, aho abajura baza bakayikura ku gutwi nyirayo ayivugiraho yagerageza no kwihagararaho bikaba byamuviramo gukubitwa.
Bamwe mu bibwe baganiriye na IGIHE.com, bemeza ko nyuma yo kwibwa, telefoni zijya gucururizwamu isoko rya Rwabayanga.
Umwe yagize ati “Jyewe banyibye telefoni 2, imwe nyifatana umuntu muri iri soko ambwira ko na we yayiguze, kandi na we ndamuzi ni igisambo, yiba amatelefoni y’abantu akayazana hano”.
Bamwe mu batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kuba muri ibi bikorwa by’ubujura n’urugomo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, nubwo batemera uruhare rwabo bavuga ko izo bacuruza bataziba ahubwo baba baziguze n’abajura. Baremeza kandi ko ubujura bwa telefoni mu Mujyi wa Huye bukabije.
Uwitwa Murekezi Emmanuel bahimba Kitoko ati “Jyewe nsanzwe nkora ku ruganda, ariko abo biba telefone ndababona bakunda kwihisha mu ishyamba riri hepfo hariya, (…) ni uko ubu ntakazi mfite nkaba naje hano mu isoko mpagura telefone 2, indi nayikuye mu i Rango ngirango ndebe ko nakungukaho igihumbi, ubundi si byo nsanzwe nkora”.
N’aho Nshimiyimana ati “Jyewe nkora akazi k’izamu hano hepfo, telefone ziba ziri hariya ni zo bagenda bambura abantu, hari nk’igihe uhura n’umuntu ayifite ku gutwi, waba uri igisambo ugahita uyimushikuza ukajya kuyigurisha hariya mu Rwabayanga. Jyewe ntabwo nzigurisha ariko iyo mfite amafaranga nzigurayo, (…) ariko telefone ziba hari ni inyibano tuzigura tubizi”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yabwiye IGIHE.com ko abatawe muri bari gukorwaho iperereza mu rwego rwo guca ubujura n’urugomo bimaze iminsi bigaragara mu mujyi wa Huye, akemeza ko gahunda barimo ishobora guca burundu ibyaha nk’ibyo.
Ati “bitewe n’uko hariya hari abantu baharenganira bitewe n’ubwo bujura, kandi abahaza akenshi ari bwo bucuruzi bakora, ni yo mpamvu twabafashe by’agateganyo, turimo turakora iperereza ngo turebe uko twaca burundu ubujura nka buriya.”
CSP Gashagaza kandi atangaza ko aba bafashwe bazabamarana iminsi itanu bakorwaho iperereza, uwo bazasanga ari umwere bakamurekura agataha, n’aho uwo bazasanga afite aho ahuriye n’ubu bujura ndetse n’urugomo azashyikirizwa ubutabera.
Akaba yongeye kwibutsa abaturage kujya batanga amakuru ku buyobozi bakamenyekanisha ahabera ibyaha nk’ibi bigacibwa hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO