Mu kiganiro abo bakuru b’ibihugu bagiranye, Perezida Kagame yabajije Nkurunziza ku bivugwa mu Itangazamakuru, birebana n’umwuka mubi (ubushyamirane) uvugwa mu gihe hitegurwa amatora y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ay’umukuru w’igihugu.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu w’u Rwanda bitangaza ko mu bindi baganiriyeho, harimo uburyo bw’ubutwererane mu Karere mu mzego zinyuranye..
Perezida Kagame yahuye na Nkurunziza mu gihe kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’abarundi zisaga 4000, zivuga ko zihunze Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) zihohotera abaturage badashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.
Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwo butangaza ko izo mpunzi zahunze inzara ica ibintu mu Ntara ya Muyinga na Kirundo, ariko muri izo mpunzi hakaba bamwe bavuga ko bahunga kubera impungenge baterwa n’amatora ateganyijwe muri icyo gihugu bakaba babona ashobora kuzavukamo imvururu zatuma banahasiga ubuzima.
Gervais Abayeho, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yatangarije BBC ko Perezida Kagame na Nkurunziza bavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango izo mpunzi zisubire mu Burundi, zifatanye n’abandi mu gikorwa cy’amatora.
Mu mugoroba w’Itariki ya 12 Mata 2015, Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo mu Rwanda yatangaje ko imaze kwakira impunzi z’abarundi 3950, barimo 2974 binjiriye mu Bugesera n’abandi 976 binjiriye i Nyanza, bakabamo abagabo 629, abagore 986 n’abana 2335.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu mu Burundi, hakaba hari umwuka mubi ushobora no guteza imvururu hagati y’abashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza manda ya gatatu n’abadashyigikiye ibyo bavuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano ya Arusha.



















TANGA IGITEKEREZO