Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize habonetse undi mubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi.
Uwo mubiri wabonetse ahagana saa Mbiri kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Karama ubwo hasubukurwaga igikorwa cyo kubaka ubukarabiro kugira ngo abantu binjira muri icyo Kigo Nderabuzima bajye babanza gusukura intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kalisa Arsène, yabwiye IGIHE ko bahise bafata umwanzuro wo gukuraho ubwo busitani bwose kugira ngo bashakishe niba hari indi mibiri yaba yarahashyizwe.
Ati “Mu cyumweru gishize habonetse umubiri umwe, uyu munsi habonetse undi. Twahise dufata icyemezo cyo gukuraho ubwo busitani bwose ngo turebe ko hari indi mibiri irimo.”
Kalisa yasabye abaturage bafite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hiciwe abatutsi benshi bari bahahungiye baturutse mu bice bitandukanye birimo no mu Karere ka Nyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!