00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: IPRC South yatoranijwe kwigisha ikoranabuhanga mpuzamahanga rya Oracle

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 25 April 2015 saa 09:31
Yasuwe :

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’amajyepfo (IPRC South), ryatoranyijwe kuba ikigo cya Leta kizajya cyigisha porogaramu y’ikoranabuhanga rigezweho mu kubika amakuru yitwa “Oracle”.

Iyi porogarame yitwa Oracle isanzwe ikoreshwa mu bigo bikomeye byo mu Rwanda nk’amabanki, RSSB, n’ibindi, mu rwego rwo kubika amakuru n’andi mabanga yabyo mu buryo bugezweho kandi bufite umutekano wizewe.

Gusa ngo abazi kuyikoresha ni bacye cyane, ari na yo mpamvu igiye kwigishwa kugira ngo abanyarwanda bamenye kuyikoresha.

Taliki ya 27 Mutarama 2015, ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA cyagiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cya Oracle mu rwego rwo kubaka ubushoboza mu ikoranabuhanga mu Rwanda.

Umuyobozi w’ikoranabuhanga muri WDA, David Mugume, ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yagenewe abarimu bigisha ikoranabuhanga mu mashuri y’imyuga, yavuze ko bari kubahugura kugira ngo bazajye kubyigisha ku mashuri bigishaho, kandi ko abaziga ikoranabuhanga rya Oracle bafite amahirwe mpuzamahanga.

Ati “Umuntu uzajya arangiza kwiga porogaramu ya Oracle azajya ahabwa impamyabumenyi (certificate) mpuzamahanga, ku buryo yajya mu bindi bihugu akabona akazi, kuko Oracle ari Porogarame mpuzamahanga igezweho muri iki gihe”.

Mugume kandi yemeza ko kwigisha Oracle mu Rwanda, bikazakemura ikibazo cy’abantu biga ikoranabuhanga ariko ugasanga nta mpamyabumenyi mpuzamahanga bafite ku gukoresha porogaramu runaka zigezweho ku isoko ry’umurimo.

Abarimu 22 bigisha ikoranabuhanga mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro mu mashami atandukanye yo mu Rwanda, ni bo bahuguwe kuri iyi porogaramu ya Oracle, aho bemeza ko ubumenyi bahawe bazabusangiza abanyehuri babo, ariko ngo bafite amahirwe ko amasomo bahawe azabafasha gukorera impamyabumenyi mpuzamahanga.

Kabayija ati “Kuba twahuguwe n’ukugira ngo tuzabashe kubiha abanyeshuri, ikindi bidufasha ni ukwitegura kugira ngo tuzabashe gukorera iyo certificate (impamyabumenyi) mpuzamahanga kuko bayiha umuntu wayikoreye kandi uyikwiye”.

Umyobozi mukuru wa IPRC South Dr. Barnabe Twabagira avuga ko kuba ikigo ayoboye ari cyo kizaba gifite umwihariko wo kwigisha porogarame Oracle mu Rwanda, babyitezeho umusaruro mwiza.

Ati “iyi porogaramu yazanywe hano kugira ngo ifashe abanyarwanda bose kwiyungura ubumenyi, abatugana impamyabushobozi yose bazaba bafite tuzabakira kugira ngo bongere ubumenyi mu ikoranabuhanga; urumva ko dufite amahirwe mpuzamahanga”.

Dr Bernabe TWABAGIRA umuyobozi mukru wa IPRC South avuga ko kwiga Oracle ari amahirwe mpuzamahanga

Mu minsi yashize iyi Porogarame ya Oracle yavuzweho guteza ibibazo mu bigo bimwe na bimwe byo mu Rwanda, kuko abayikoreshaga nta bumenyi buhagije babaga bayifiteho.

Ubuyobozi bwa WDA bukaba busanga kuba igiye gutangira kwigishwa bizakemura ibyo bibazo byose.

WDA itangaza ko biteganyijwe ko mu gihe IPRC South izaba yigisha porogarame yo kubika amakuru yaOracle, IPRC North yo izaba yigisha porogarame ya Networking yitwa Cisso, naho IPRC Kigali ikigisha porogarame ya Microsft.

Umuyobozi w' ikoranabuhanga muri WDA, David Mugume, aganira n'abarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages