Izo nganda zirimo urwakoraga ibibiriti rwitwa SORWAL; uruganda GABI rwatunganyaga ibiryo cyane cyane ibishyimbo rukabigurisha bihiye n’urwatunganyaga impu rwitwa New Rucep.
Uruganda rwakoraga ibibiriti, Société Rwandaise des Allumettes (SORWAL) rwafunze imiryango mu 2014 kubera umwenda munini w’imisoro rwari rubereyemo Leta. Gufunga imiryango kwarwo byatumye abagera ku 125 barukoragamo batakaza akazi.
Ubwo muri Nzeri 2018 rwatezwaga cyamunara rukegukanya n’Umunyamalawi, Osman Rafik, nyuma yaho hatangajwe ko ruzatanga akazi ku bantu bagera kuri 300 ariko kugeza ubu ntiruratangira gukora.
Uruganda GABI rwatunganyaga ibishyimbo rukabigurisha bihiye rwafunze imiryango mu 2012; abakozi 98 barukoreraga babura akazi. Kuri abo hiyongeraho n’abandi benshi bahabonaga akazi k’imibyizi bitewe n’imirimo irimo kugosora ibishyimbo n’iyindi.
Byavuzwe ko uruganda GABI rwahombejwe no kwamburwa agera kuri miliyoni 500 Frw n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.
Uruganda rwatunganyaga impu rwitwa ‘New Rucep’ rwafunze imiryango mu 2017 bituma abakozi 35 barukoreraga babura akazi.
Rwafunzwe rubitegetswe n’ubuyobozi kuko abaturage binubiraga umunuko uturuka mu mazi arusohokamo, rusabwa kubanza gushaka uburyo burambye bwo gukemura icyo kibazo.
Mu bagera kuri 250 babuze akazi gahoraho muri izo nganda uko ari eshatu hiyongeraho n’abandi benshi bahakoraga ibiraka bitewe n’akazi kabonekaga mu gihe runaka.
Bamwe mu bahoze bakora muri izo nganda bavuga ko gufungwa kwazo byatumye baba abashomeri ndetse hari n’abo zifitiye amadeni.
Umwe mu bakoreye SORWAL ati “Icyo gihe twari tumaze nk’amezi atandatu tudahembwa, nibwo bavugaga ngo uruganda rurafunze.”
Ngarukiyimfura Emmanuel we asanga hakwiye kugira igikorwa kuri izo nganda zafunzwe kuko aho zakoreraga hashobora kwihishamo amabandi cyangwa ibikoko.
Ati “Habaye ibihuru ku buryo hateye impungenge, birakenewe ko havugururwa hagakoreshwa, hashobora kuzamo nk’ibikoko cyangwa amabandi akaba yahihisha agatera abaturage akabagirira nabi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko ikibazo cy’inganda zafunzwe kibahangayikishije bityo bari gushaka uko zakongera gukora.
Ati “Ubuyobozi bw’intara biraduhangayikishije kandi twabifasheho umurongo wo kureba ukuntu inganda zakoraga n’ibindi bikorwa byari bifitiye akamaro abaturage bitagikora uyu munsi byakongera gukora.”
By’umwihariko Guverineri Kayitesi yavuze ko uruganda GABI rwatunganyaga ibishyimbo ruzongera gukora mu gihe cya vuba kuko ikibazo cyarwo cyaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri.
Ati “Ku bufatanye na Minicom (Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda) ndetse na RDB (Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere) n’izindi nzego nkuru z’igihugu hari itsinda ryashyizweho rikurikirana by’umwihariko RABI ndetse no gushaka uko yakongera gukora.”
Yongeyeho ati “Ngira ngo iki kibazo kigeze no kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri ndetse gifatirwa umwanzuro. Twizeye ko ruzongera gukora rugafata umusaruro w’abaturage ndetse n’abari bahafite akazi nabo bakakabona, ariko kandi n’abaturage bakabasha kubona umusaruro w’ibishyimbo utunganyijwe kandi neza.”
Ku bijyanye n’Uruganda SORWAL rwakoraga ibibiriti, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko akunze kuvugana n’umushoramari Osman Rafik waruguze kandi ko yamubwiye ko ari hafi kuza kurutangiza.
Michel Campion, umwe mu bashinze uruganda ‘New Rucep’ rwatunganyaga impu, avuga ko babonye uburyo bwo kugabanya umunuko ariko nyuma basanga nta mafaranga bagifite yo kongera gutangira akazi.
Gusa avuga ko imashini zifashishwaga zikiri nzima ku buryo ubushobozi bubonetse batangira. Avuga ko abo barufatanyije nibaboneka bazaganira bagafatira hamwe umwanzuro ukwiye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!