00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye : Imodoka ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 May 2017 saa 03:32
Yasuwe :

Imodoka ebyiri zari ziparitse mu gace ku bucuruzi kazwi nka Rwabayanga mu Karere ka Huye zafashwe n’inkongi y’umuriro ku munywa yo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Iyi mpanuka yabaye ubwo hasudirwaga imwe muri izi modoka, ihiye ikongeza n’iy’indi. Zose zahiye zirakongoka nta butabazi bwihuse bwahabonetse bwo kuzizimya.

Jean de Dieu Kalinda, umushoferi akaba na nyiri Hiace yahiye, avuga ko yari ifite ubwishingizi bityo akaba yizeye ko hari icyo azafashwa kuko no gushya bitaturutse ku modoka ye.

Yagize ati “Nari mfite ubwishingizi muri SORAS, ubwo nabo bareba kuko tuba twarazishyize mu bwishingizi, bishoboka bakaba batwishyura.”

Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba abayobozi ba koperative yibumbiyemo abakorera ubukanishi mu iri soko rya Rwabayanga bahise baburirwa irengero bitewe ni uko nta bwishingizi bagira.

Abari hafi y’aho izo modoka zahiriye bemeza ko byaba byatewe n’ibishashi by’umuriro byaturutse ku modoka yasudirwaga, byahuye na lisansi.

prudence@igihe.rw}

Imodoka zahiriye mu Rwabayanga i Huye
Nta butabazi bwihuse bwahabonetse mu kuzimya izi modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .