00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Imbwa zariye umujura wari ugiye kwiba

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 January 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mutarama 2024 mu murenge wa Tumba, Akagari ka Gitwa, mu Mudugudu wa Rimba, ho mu Karere ka Huye, hagaragaye umusore ukekwaho kuba igisambo yariwe n’imbwa ubwo yajyanaga na bagenzi be babiri kwiba mu rugo rw’umuturage, maze imbwa zikamukomeretsa bikomeye, akajyanwa mu bitaro bya Kabutare.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani n’igice z’ijoro, aho umusore w’imyaka 22 yagiye kwiba mu rugo rwa Pasiteri Ndayishimiye Léonard utuye mu Mudugudu wa Berwa mu Kagali ka Gitwa, mu MurengeTumba ari kumwe na bagenzi be.

Amakuru ava mu baturage bamubonye aravuga ko ngo icyo gisambo,imbwa zagifatiye mu rupangu rw’uwitwa Pasiteri Ndayishimiye Leonard maze zikamurya ibice byinshi by’umubiri,maze agakizwa n’amaguru hamwe na bagenzi be.

Uyu Singirankabo, ngo yagerageje kwiruka kuko ibikomere byari bigishyushye,ariko ageze mu kabande ko mu mudugudu wa Rimba intege ziracika ahita aryama aho,ari naho mu rukerera abaturage baje kumusanga yananiwe gukomeza urugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gitwa ibi byabereyemo, Ingabire Charlotte yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko uyu muntu wariwe n’imbwa hari amakuru yari asanzwe ahari y’uko ari umujura.

Yagize ati “Yariwe n’imbwa aje kwiba mu mu mudugudu wa Berwa. Ubu yajyanwe mu bitaro bya Kabutare ariko ararembye’’.

Ingabire yakomeje agira ati “Ba nyir’urugo baduhaye ubutumwa bugufi kuri telefone bavuga ko batewe gusa bakaza kugenda ariko ko hari umuntu imbwa zariye. Ngo uwo muza kubona mumenye ko ari we’’.

Gitifu Ingabire yongeyeho ko ibindi bisambo bibiri bari kumwe byaburiwe irengero mu gihe undi we yafashwe kubera izo mbwa zari zamuciye intege.

Uretse ubu bujura buvuzwe,mu mirenge ya Tumba na Ngoma mu bice byegereye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye hakunze kumvikana ubujura cyane cyane ubushikuza amasakoshi, ibikapu na telefone.

Ababukora ngo bahita birukira mu ishyamba ryitwa irya ‘IRST’,ibintu bibangamiye cyane abanyeshuri bo muri Kaminuza ndetse n’abaturage bo muri biriya bice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages