00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Banengwa kudohoka ku gukoresha uburyo bwagenwe mu kwirinda Malariya

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 4 March 2015 saa 03:31
Yasuwe :

Abagize Inteko Ishinga Amategeko baranenga abaturage ba Huye kudohoka ku gukjoresha uburyo bwagenwe mu kwirinda no kurwanya malaria, bityo ako Karere kakaba kagaragaramo ukwiyongera gukabije kw’iyo ndwara.

Intumwa za rubanda zivuga ko mu Karere ka Huye hagaragaye umubare uri hejuru w’indwara ya Malariya, bityo bagakangurira abaturage gukomeza kwitabira uburyo bwo kuyirinda.

Ibi kandi byemezwa na Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Huye bizwi nka Kabutare, aho agaragaza ko ubwiyongere bwa Malaria buhari, ariko na we akavuga ko byaba biterwa no gukoresha nabi uburyo bwagenwe mu kwirinda iyo ndwara.

Ati “Bigaragara ko imibare yazamutse ugeranyije n’umwaka ushize; abarwayi bivuzaga Malaria bari hagati ya 5 na 10%, ariko ubungubu ubona ko bazamutse bari hagati ya 10 na 15%, hari nubwo kuri ubu bigera kuri 20% bitewe n’ibihe. Twagiye dusura ingo zitandukanye, tugasanga hamwe inzitiramibu imanitse ariko umuntu uyiryamyemo ibice by’umubiri birkora ku nzitiramibu; icyo gihe umubu ushobora kumurira inyuma ukamwanduza Malariya”.

Dr. Niyonzima Saleh uyobora ibitaro bya Kabutare

Bamwe mu batuye mu Karere ka Huye bemera ko hari abatezutse ku kwirinda Malaria barara mu nzitiramibu, ariko bakagaruka ku buziranenge bwazo bahereye ku makuru yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hari inzitiramububu zitujuje ubuziranenge.

Umusore ati “Nayirayemo bukeye mu gitondo mbona yambabuye ku matama sinongera kuyiraramo. Ariko ejo bundi kuri radiyo bavuze ko hari inzitiramibu za Pirate zaje mu Rwanda, ubwo rero kuziryama mo na byo ntacyo byaba bimaze, usibye kugucura umwuka w’ubusa”.

Hari n’abatarara mu nzitiramibu ngo kuko ubwo buryo bwo kwirinda maralia butahozeho, gusa ntibanagaragaze ubundi buryo bakoresha. Umukecuru ati “Jyewe sinyiraramo kuko ndashaje, kandi kuva cyera ntayo narayemo. Umwuzukuru wanjye nawe yarayanze ngo imucura umwuka”

uyumukecuru inzitiramibu yaramunaniye ahitamo kuyubakisha umusarani

Senateri Muhongayire Jacqueline, umwe mu bagize itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko basuye akarere ka Huye, nyuma yo kugaragarizwa ubwiyongere bw’indwara ya Malaria muri aka karere, asaba kutadohoka k’uburyo busanzwe bwo kwirinda iyi ndwara.

Ati “Mu mibare twahawe n’ibitaro by’akarere naza Centre de sante twasuye mu mirenge, Malariya yarazamutse ku ijanisha ubona riteye impungenge. Turasba ko ubukangurambaga bukomeza, rwose abafite inzitiramibu bakazikoresha”.

Senateri Muhongayire kandi avuga ko ikibazo cyagaragaye ku nzitiramibu zitujuje ubzuiranenge, inzego z’ubuzima ziri kugisuzuma, bityo ngo abaturage ntibakwiye kudohoka ngo bareke kuryama mu nzitiramibu.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC gitangaza ko mu mwaka wa 2018 nta munyarwanda uzaba agihitanwa na malaria, iyo ikaba ari yo ntego ya gahunda y’ibikorwa by’imyaka 5, bizatwara akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amadorali ya Amerika.

Abaturage bamwe aho kurara mu nzitiramibu bazubakishije imisarani
Hari n'aho uzanga bazifashisha mu kubaka uturima tw'igikoni cyangwa gufumbira imboga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages