Byabereye mu Mudugudu w’Akabuga mu Kagari ka Cyeru ahagana saa Mbiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri. Bivugwa ko bamwishe aherekeje uwahoze ari umugore w’umwe muri bo.
Amakuru y’ibanze aturuka muri uwo murenge avuga ko abo bagabo babiri batangiriye Nshimiyimana w’imyaka 31 nyuma yo kumenya ko ari gusangira inzoga n’uwahoze ari umugore w’umwe muri bo.
Bamutegeye mu nziri iri mu rutoki munsi y’iwabo w’uwo mugore (kuko yari asigaye yaragiye kubana n’ababyeyi be) bamukubita ikintu bikekwa ko ari ubuhiri cyamukomorekeje mu mutwe ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Akabuga bavuga ko uwo mugabo wishwe yari asanzwe afitanye umubano wihariye n’uwo mugore, bityo bakemeza ko bishobora kuba byababaje uwahoze ari umugabo we acura umugambi wo kwihimura.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko iperereza ku bishe uwo mugabo ryatangiye kandi hari abagabo babiri bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Yagiriye inama abaturage yo guharanira kubana mu mahoro kandi abafitanye ikibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugikemura.
Ati “Ibyabaye ni amahano; abaturage turabasaba kugira umuco mwiza wo kubana mu mahoro, abafitanye ibibazo cyangwa amakimbirane bakabigaragaza kugira ngo ubuyobozi bubafashe kubikemura hakiri kare, bakirinda kwihanira.”
Hari amakuru avuga ko hari gushakishwa n’undi mugabo wa gatatu waburiwe irengero kuko ngo amakuru uwo mugore yatanze avuga ko ababatangiriye bakica Nshimiyimana bari batatu.
Nshimiyimana Emmanuel wishwe asize umugore n’abana batatu.
Abagabo babiri bakekwaho kumwica bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe iperereza rigikomeje.
Umurambo wa Nshimiyimana Emanuel wajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare) gukorerwa isuzuma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!