00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Babiri bakekwaho kwica umuryango w’abantu babiri bawuteye ibyuma

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 May 2014 saa 08:12
Yasuwe :

Kuri Station ya Polisi ya Rusatira mu Karere ka Huye hafungiwe abasore babiri bakurikiranweho kwivugana Umuryango w’abantu babiri wari utuye mu murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye wasanzwe mu nzu wishwe uteraguwe ibyuma.
Byamenyekanye ko uyu muryango wishwe ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2014, hahita hatangira iperereza ku waba yihishe inyuma y’uru rupfu.
Nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza, uyu muryango wari ugizwe (…)

Kuri Station ya Polisi ya Rusatira mu Karere ka Huye hafungiwe abasore babiri bakurikiranweho kwivugana Umuryango w’abantu babiri wari utuye mu murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye wasanzwe mu nzu wishwe uteraguwe ibyuma.

Byamenyekanye ko uyu muryango wishwe ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2014, hahita hatangira iperereza ku waba yihishe inyuma y’uru rupfu.

Nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza, uyu muryango wari ugizwe n’umusaza w’imyaka 77 n’umukobwa we w’imyaka 25 y’amavuko, kuko bivugwa ko nyuma yo gupfusha umugore we yari yaririnze kugira undi mugore ashaka.

CSP Gashagaza yavuze ko uyu musaza yari amaze igihe gito arangije Imirimo Nsimburagifungo Ifitiye Igihugu Akamaro (TIG) mu Karere ka Musanze, ariko hakaba hataremezwa niba yaba yishwe n’abashakaga kwihorera kuko bigaragara ko ntaho byaba bihuriye.

Yagize ati “Turacyakurikirana iby’uru rupfu, hari abakekwa ariko urupfu ntaho rwaba ruhuriye no kwihorera nubwo uyu musaza yari amaze igihe gito avuye muri TIG”.

CSP Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo

CSP Gashagaza yongeyeho ko uyu musaza n’umukobwa we bari abakene cyane nta kintu bafite.

Iby’urupfu rw’uyu musaza n’umukobwa we batavuzwe amazina bikaba byaramenyekanye ku wa Mbere nyuma y’aho umuturage agiriye mu rugo rwabo agasanga baramaze guterwa ibyuma bafungiwe mu nzu.

Uyu muryango washyinguwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages