Françoise Mukabarisa, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 31 y’amavuko, utuye mu kagari ka Kabona, mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo, aratabaza ubuyobozi n’abagiraneza asaba ubufasha bwihuse bwo kwimurwa mu nzu aba mo ishaje ku buryo yenda no ku mugwaho.
Umunyamakuru wa IGIHE wasuye uyu mubyeyi yasanze acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, biragaragara ko ishaje cyane .
Nubwo iyi nzu itari nyakatsi, uyirimo ntibimubuza kureba ibicu, kuko amabati ayisakaye yatobaguritse. Mukabarisa avuga ko igihe imvura iguye we n’abana be banyagiranwa n’utwabo, bagahitamo kurara bahagaze kuko amazi aba yinjiye mu nzu.
Avuga ko nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we bamaze kubyarana abana bane, yatangiye kubaho nabi, bikarangira abuze aho kwegeka umusaya agacumbika muri iyi nzu.
Aragira ati « Nyibamo kubera kubura uko nagira, iyo mbonye bucyeye nshimira Imana ».
Arasaba ko ubuyobozi bwamufasha akabona aho gucumbika hamuhaye amahoro.
Ati : « Icyo nsaba abayobozi ni uko banyubakira »
Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, aho uyu mubyeyi atuye, atangaza ko ikibazo cy’imiturire itameze neza bakizi, kandi bagishyizemo ingufu muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015.
Ati : « Ntabwo ibintu biramera neza 100%, ariko ubwo abantu benshi bamaze kugera ku midugudu, ikigiye gukurikiraho ni ukuvugurura amazu ashaje kandi nabyo biri muri gahunda y’uyu mwaka ».
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda, Rwanda Housing Authority (RHA) gitangaza ko mu 2020, 35% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza.
RHA, icyo gihe abagera kuri 80% bazaba batuye ku midugudu ku buryo bizagabanyaho imiturire y’akajagari ku kigero cya 80%.
Taliki ya 06 ukwakira isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiturire. Ikigo cy’igihugu cy’imiturire gitangaza ko 80% by’abanyarwanda bagituye mu kajagari cyangwa mu manegeka.
Uyu mwaka, u Rwanda rushingiye ku miturire iriho uyu munsi rwahisemo insanganyamatsiko igira iti: « Kuvugurura utujagari duha abahatuye ubushobozi, hagamijwe iterambere rirambye »



















TANGA IGITEKEREZO