00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abayobozi bimana amakuru bibukijwe ko itegeko ribahana

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 9 January 2015 saa 08:24
Yasuwe :

Mu gihe bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko itangazamakuru ribafasha muri byinshi harimo no kugera ku iterambere, ubuyobozi bw’aka karere ka Huye bwihanangirije abayobozi banga gutanga amakuru bunabibutsa ko hari amategeko abihana.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 8 Mutarama 2015, ubwo akarere ka Huye kagaragazaga ibyo kagezeho mu mwaka ushize n’ibyo gateganya gukora mu mihigo y’uyu mwaka.
Imbere y’abanyamakuru batandukanye, Meya wa Huye Kayiranga Muzuka (…)

Mu gihe bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko itangazamakuru ribafasha muri byinshi harimo no kugera ku iterambere, ubuyobozi bw’aka karere ka Huye bwihanangirije abayobozi banga gutanga amakuru bunabibutsa ko hari amategeko abihana.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 8 Mutarama 2015, ubwo akarere ka Huye kagaragazaga ibyo kagezeho mu mwaka ushize n’ibyo gateganya gukora mu mihigo y’uyu mwaka.

Imbere y’abanyamakuru batandukanye, Meya wa Huye Kayiranga Muzuka Eugene hamwe n’abandi bayobozi b’aka karere bagaragaje ibyagezweho, umuyobozi w’akarere yemeza ko itangazamakuru ryabigizemo uruhare runini.

Yagize ati “Itangazamakuru rifata umwanya munini mubikorwa byose dukora, kuko tutarihaye umwanya ntaho twagera, turaryubaha kuko rifata umwanya munini.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye yaboneyeho kongera kwibutsa ko gutanga amakuru ari inshingano kandi utabyubahirije abihanirwa.

Ati “Iyo dufashe umwanya tukajya mu bitangazamakuru ntakindi tuba tuvuga kitari iyi mihigo igamije iterambere ry’abaturage n’igihugu, umuyobozi rero udatanga amakuru ntanicyo yageraho; kandi itegeko rirabimuhanira, cyane ko n’umuturage niba akubajije amakuru ugomba kuyamuha.”

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Huye, nabo ntibashidikanya ku kugaragaza icyo itangazamakuru ryabamariye mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo no kuba ribafasha kumenyekanisha ibibazo byabo bigakemuka.

Umubyeyi witwa Mahoro utuye mu murenge wa Tumba yagize ati “Hari umwana duturanye wigeze kugira ikibazo kijyanye n’imitungo abayobozi baramurangaranye, radiyo ibivuze bahita bagikurikirana kirakemuka.”

Undi utwara moto yungamo ati “Iyo hari ikintu gihindutse wenda ku rwego rw’igihugu tukimenyera mubitangazamakuru; nka biriya biciro bya essence biba byagabanyutse duhita tubimenya.”

Iki kiganiro hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Huye na bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ku mpande zombi bagaragaza ubushake bwo gufashanya mu kazi bakora, kuko bose icyo bahuriyeho ni uguharanira iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Abanyamakuru basuye Ahubakwa gare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages