Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko guhangayikishije bagasaba ko ubuyobozi bwagihagurukira.
Kubwayo Innocent asanga ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora abo bantu bakitabwaho ndetse bugategeka n’imiryango yabo kubitaho kuko yabatereranye.
Ati “Hari abo ubona hano mu mujyi basa nabi batitabwaho kandi bafite imiryango yagakwiye kubitaho bakanavuzwa bagakira. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bwakura bariya bantu mu muhanda bakavuzwa noneho bugatageka imiryango yabo kubitaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe gihangayikishije ariko bari gushaka uko gikumuka.
Ati “Ni ikibazo koko kandi gihangayikishije, ngira ngo mu ibarura ryakozwe ku bufatanye na RBC habarurwaga abantu 60 mu karere. Twateganyije mu ngengo y’imari ubufasha bashobora guhabwa igihe bagiye kwa muganga kuko hari ababa badafite ibyangombwa cyangwa ubwisungane mu kwivuza.”
Yakomeje avuga ko batangiye n’ubukangurambaga mu miryango kuko hari itabitaho bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ipfunwe, kubanena n’izindi.
Kuba mu Karere ka Huye hari ibitaro bivura abafite indwara zo mu mutwe, asanga byakoroha mu gukurikirana abo bantu hakiri kare.
Yavuze ko kuri ubu no kuri buri kigo nderabuzima hari umukozi ushinzwe gukurikirana abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati “Ni ukugira ngo nibura habeho gukumira no kumenya ikibitera habeho no gufasha abagenda bahura n’ibyo bibazo.”
Sebutege yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, itabi n’inzoga zitemewe n’amategeko kuko biri mu byagaragaye bitera abantu uburwayi bwo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!