Huye: Abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka basonewe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Kanama 2020 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, rivuga ko ari icyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’Akarere.

Rigira riti “Ashingiye ku cyemezo cy’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye cyo ku wa 30 Kamena 2020; Umuyobozi w’Akarere ka Huye aramenyesha abantu bose bafite ubutaka mu Karere ka Huye ariko bakaba bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ko Inama Njyanama y’Akarere yabasoneye ibyo birarane. Umusoro w’ubutaka urebana n’umwaka wa 2019, Inama Njyanama yabasoneye inyungu z’ubukererwe n’ibihano bakazishyura umusoro fatizo.”

Sebutege yasabye abatarishyura umusoro w’ubutaka w’umwaka wa 2019 ko babyihutsha kugira ngo batazongera kurenza igihe bagacibwa amande y’ubukererwe.

Ati “Abatarishyura umusoro wa 2019 bakaba basabwa kwihutira kwishyura bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2020. Uzarenza iki gihe cyagenwe, azishyura umusoro fatizo hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe.”

Abafite ubutaka mu Karere ka Huye basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bahawe n’Inama Njyanama birinda gutegereza kwishyura mu minsi ya nyuma.

Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza gahunda za Leta baharanira kwiteza imbere ari nako bakomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi.

Akarere ka Huye kasoneye abafite ibirarane by'umusoro w'ubutaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .