Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017, ubwo Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’izindi nzego z’ubutegetsi zakoraga igenzura rigamije gusaba kunoza serivisi muri Hotel na Restaurant zo mu Mujyi wa Kigali.
Muri iri genzura, barebaga ubuziranenge bw’ibice bitandukanye byazo, ubwishingizi bw’abakozi, isuku, serivisi, ibikoresho by’ubwirinzi bw’abakozi n’ibindi.
Zimwe muri Hotel zasuwe n’iri tsinda zasanzwemo ikibazo cy’uko mu byuma bikonjesha havangwamo ibintu byinshi kandi haragenwe kimwe, abakozi bakora mu gikoni batagira uturindantoki ku buryo abafite ibibazo ku ntoki bashobora kwanduza ibiribwa n’ibindi. Babasabye kwisubiraho bakagerageza gukemura ibyo bibazo bagaragarijwe.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima, ishami rishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko abafite serivisi zitanoze bazajya bafatirwa ibihano.
Yagize ati “Umuntu turabanza tukamwigisha, tukamusaba gukora ibikenewe nyuma tugasubirayo; nko ku nshuro ya gatatu ushobora kumufatira ibihano. Hari nk’ibyo ushobora kubona atakomeza gukora, urugero nko kuvugurura igikoni, ahajya imyanda yo mu bwiherero haruzuye tumusaba kubanza akavugurura.”
Ibikorwa byo guhagarika abadatanga serivisi zinoze bikunze kumvikana mu ma restaurant, aho amenshi akunda gufungwa bitewe n’isuku nke asangwamo.
Umuyobozi Mukuru w’imwe muri hotel zasuwe, yavuze ko kugenzura imikorere bituma abafite hotel barushaho kuzivugurura anashima uko u Rwanda rushyize imbere kunoza serivisi.
Iri genzura ryakozwe rigamije kandi gushishikariza abantu gutanga serivisi inoze mu bukangurambaga bwa RGB bwiswe ‘Nk’uwikorera’, buzamara ibyumweru 12 hirya no hino mu gihugu.
Ubushakashatsi bwa RGB bwo mu 2016, bugaragaza ko umubare w’abaturage bishimira serivisi z’isuku n’isukura wagabanyutse, uva kuri 64.8% mu 2015, ugera kuri 58.6% mu 2016, naho impunzandego y’ibipimo byose ku mitangire ya serivisi iva kuri 71.1% mu 2015 igera kuri 67.7 % mu 2016.



















TANGA IGITEKEREZO