7sur7 ivuga ko iyo hotel izaba irimo ibyumba 400 by’abantu, ni ukuvuga 280 by’abashyitsi ndetse n’ibindi 112 by’itsinda rizabafasha. Izaba irimo aho bazajya barira (restaurant), akabari, aho bakorera siporo, aho barebera filime, aho bazajya barebera ibiri mu isanzure, ndetse n’aho bazajya bakorerwa massage.
Biteganyijwe ko iyi hotel izatangira gukora mu myaka itandatu iri imbere, ni ukuvuga mu 2027 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi hotel. Imirimo yo gutangira kuyubaka izatangizwa ku mugaragaro mu 2025.
Igishushanyo mbonera cy’iyo hotel cyakozwe na sosiyete yitwa ‘The Gateway Foundation’.
Umuyobozi wa Orbital Assembly, John Blincow, yabwiye The Washington Post ko imirimo yo gutangira ishobora gutinzwa n’icyorezo cya Coronavirus, ariko ko igihe izatangira kubakwa bizihuta. Avuga ko bizafata umwaka cyangwa ibiri kugira ngo bahuze ibyo bizakenera byose maze imirimo itangire neza.
Yongeyeho ati “Ni umunsi w’amateka. Muzaba mufite abatetsi kabuhariwe bazi guteka ibiryo biryoshye cyane. Niwishyura miliyoni 5$ ugiye gutembera ntabwo uzaba ugiye kurya ifiriti cyangwa ‘burger’.”
Igiciro cyo gutembera mu isanzure gishobora kuzaba miliyoni 5$ (hafi miliyari 5 z’amanyarwanda), mu minsi itatu n’igice.
Ibindi bikorwa biteganyijwe kubera mu isanzure, harimo icyogajuru kizajya gitembereza ba mukerarugendo, ariko kitakozwe n’iyi kompanyi, ahubwo ni icya Elon Musk wabayeho umukire wa mbere ku Isi mu mezi ashize.





Amafoto: Orbital Assembly Corporation
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!