00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hongewemo amakuru y’inyamanswa: Ibyo wamenya ku kigo cy’igihugu gikusanya amakuru y’ubuzima

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 July 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gikusanya amakuru ajyanye n’ubuzima, National Health Intelligence Center(NHIC), cyatangaje ko ubu gifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima wizewe ku rugero rwa 90,1% ndetse ubu basigaye bakurikirana n’ubuzima bw’inyamanswa ndetse n’ibidukikije.

Ibi byatangajwe ku wa 13 Nyakanga 2026, mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika yigaga ku kamaro k’amakuru mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko iki kigo cyagiyeho mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo byari bihari birimo kugira amakuru adahagije mu rwego rw’ubuzima byatumaga gufata ibyemezo bimwe na bimwe bigorana.

Ati “Imibare twagenderaho rimwe na rimwe ntabwo yabaga ihuye n’ukuri, hari igihe twarebaga nko mu bagore bapfa babyara ugasanga uburyo bukoreshwa ni kujya kubaza umugore ngo mu myaka itanu ishize hari abagore wibuka bapfuye babyara. Ugasanga agusubije akubwira ko atabizi, atari ahari, hari abagiye mu kiruhuko ku buryo nyine wumva amakuru uhawe aba atizewe.”

Agaragaza nko mu bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, DHS, hari igihe mu bijyanye n’abagore bapfa babyara basanzwe bwarakorewe ku bagore 27 (sample size) gusa.

Ati “Nterwa isoni no kuvuga ko uyu munsi dufite abagore bapfa babyara ari 149 mu bagore ibihumbi 100 babyaye kuko mbizi ko ataribyo. Ariko iyo uvuze ngo ni ibyavuye muri DHS abantu babifata nka bibiliya. Ibyo rero twabikemura tudategeje imyaka itanu ahubwo tugatangira gukusanya amakuru buri munsi.”

Iki kigo cya NHIC cyatangiye imirimo muri Mata 2025 aho cyahereye mu gukusanya amakuru yose ajyanye n’ubuzima mu Rwanda mu myaka yagiye itambuka ndetse gishyiraho uburyo amakuru yose y’umurwayi n’amavuriro yose yajya atangirwa igihe binyuze mu kuyuzuza mu ikoranabuhanga rihita rizana ayo makuru kuri iki kigo.

Ibyo bikorwa guhera ku bajyanama b’ubuzima kugeza ku bitaro bikuru nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi mukuru wa NHIC, Dr Eric Remera, yabisobanuye.

Ati “Abajyanama b’ubuzima bose bahawe telefone zibafasha mu gutanga amakuru aho ibyo yujujemo byose bihita bitugeraho hano. Ku bitaro n’ibigo nderabuzima murabizi ko ubundi bakoreshaga ibitabo n’impapuro ariko ubu bakoresha ikoranabuhanga ku buryo amakuru y’umurwayi yose aba azwi, aho yivurije, icyo yivuje, imiti bamwandikiye, byose hano tuba tubifite.”

Amakuru yose akusanyijwe ahurira mu ikoranabuhanga rimwe, ryifashisha ubwenge buhangano (AI) mu kugenzura ko ayo makuru yujuje ibisabwa, no kuyasesengura.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze agera arenga 1300, ibigo nderabuzima birenga 500, ibitaro byo kwego rw’uturere 34, iby’intara bitatu, ibyigisha ku rwego rwa kaminuza 10, ibyihariye bine ndetse na bitandatu byo ku rwego rw’igihugu.

Hashyizweho ikoranabuhanga rigenzura imbangukiragutabara

Mu Rwanda hari imbangukiragutabara (ambulance) 530 zose zashyizwe mu ikoranabuhanga riswe e-banguka. Iri koranabuhanga rigenzura imikorere y’izi mbangukiragutabara ndetse n’ubuziranenge bwazo, aho rireba buri mbangukiragutabara iri mu muhanda, ibitaro ivuyeho n’ibitaro igiyeho, uburwayi bw’umurwayi itwaye n’ibindi.

Imbangukiragutabara zose zashyizwemo GPS, ikoranabuhanga ripima niba utwaye imodoka atanyoye ibisindisha, na camera zigenzura ibiri kubera muri izo mbangukiragutabara.

Hashyizwemo kandi speed governor zigenzura umuvuduko w’izo mbangukiragutabara aho zitemerewe kurenza umuvuduko wa 80km ku isaha keretse igihe k’ubw’ubutabazi bukenewe ku murwayi hashobora gusabwa ko yihutishwa.

Remera yagaragaje ko ibyo byose byakozwe kugira ngo hirindwe amakosa n’ibibazo byajyaga bigaragara ku mbangukiragutabara.

Ati “Byagiye bigaragara ko n’ubwo ari imbangukiragutabara na zo zijya zikora impanuka, kugira ngo ibyo kubikumire twashyizeho umuvuduko ntarengwa keretse igihe babidusabye. Harimo kandi camera ku buryo dushobora kureba mu modoka kandi umushoferi ntamenya ko tugiye kurebamo. Ibyo byari kubarinda ko yajya akoresha iyi modoka mu bindi bikorwa nko gutwara abagenzi n’ibindi bakamuha amafaranga.”

Izi mbangukiragutabara kandi zashyizwemo ikoranabuhanga rishobora kuzihagarikira aho zigeze mu gihe habayeho nk’ibibazo birimo kuba zakwifashishwa mu bikorwa by’iterabwoba, kwibwa n’ibindi.

Ibi byose byatumye igihe byatwaraga ngo umurwayi agerweho n’imbangukiragutabara kiva ku minota 50 kigera ku minota 15.

NHIC ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ku rugero rwa 90,1%
Imbangukiragutabara zose ziba zigenzurirwa ahantu hamwe
Hifashihwa AI mu gusesengura amakuru iki kigo kiba cyakusanyije
Abahanga mu bya siyansi no gukusanya amakuru bo mu bihugu
’Umuyobozi mukuru wa NHIC, Dr Eric Remera, yagaragaje ko amakuru ya NHIC ikusanya hifashishwa na AI mu kuyasesengura
Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko NHIC yabafashije kuziba icyuho cyagaragaraga mu makuru y'ubuzima
Abahanga muri siyansi no gukusanya amakuru baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku kamaro k'amakuru mu buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages