00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutwari bwa Burugumesitiri wa Komini Mugina mbere yo kwicwa muri Jenoside

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 July 2014 saa 02:45
Yasuwe :

Bamwe mu barokokeye ahitwaga Komini Mugina, mu Karere ka Kamonyi y’ubu, bavuga ko kuba iyi komini yari iyobowe na Burugumesitiri w’Umututsi, byatumye arwana ku Batutsi mu ntangiriro, ariko birangira yishwe akurikirwa n’abandi basaga ibihumbi 36 bishwe bigizwemo uruhare n’Abarundi.
Burugumesitiri uvugwaho ubu butwari ni Ndagijimana Calixte; Ntivuguruzwa Jean Damascene waharokokeye, avuga aka gace kitwaga mu Mayaga, kakaba kari gatuwe n’Abatutsi benshi, byatumaga Leta zajyagaho zose (…)

Bamwe mu barokokeye ahitwaga Komini Mugina, mu Karere ka Kamonyi y’ubu, bavuga ko kuba iyi komini yari iyobowe na Burugumesitiri w’Umututsi, byatumye arwana ku Batutsi mu ntangiriro, ariko birangira yishwe akurikirwa n’abandi basaga ibihumbi 36 bishwe bigizwemo uruhare n’Abarundi.

Burugumesitiri uvugwaho ubu butwari ni Ndagijimana Calixte; Ntivuguruzwa Jean Damascene waharokokeye, avuga aka gace kitwaga mu Mayaga, kakaba kari gatuwe n’Abatutsi benshi, byatumaga Leta zajyagaho zose zarahagangaga urunuka.

Ntivuguruzwa yakomeje avuga mu buhamya ko nyuma yaho indege ya Perezida Habyarimana irasiwe, abatuye icyari Komini Mugina bagize amahirwe ko bari bafite Burugumesitiri wari Umututsi, mu gihe Interahamwe zazaga kubica ntabwo byazoroherega kuko zaburaga aho zimenera.

Yerekanye ko umuyobozi w’intwari yatumye Abatutsi bavaga mu Bugesera n’ahandi, bose bahahungira baje kwa Ndagijimana, nubwo aya mahirwe yaje kurangira bose bicwa nta numwe usigaye.

Ntuvuguruzwa yagize ati “Habyarimana amaze gupfa, Abatutsi bahungiye aha, hari Ndagijimana Calixte wari Burugumesitiri w’Umututsi, icyo gihe abapadiri bakomokaga muri Esipanye, bahise bahava barigendera Jenoside itangiye ngo badapfana n’abo Batutsi”.

Burugumesitiri Ndagijimana amaze kubona ko Abatutsi bagiye kwicwa bose, yafashe abapolisi bose abazengurutsa Komini anabategeka ko nta mututsi ugomba kwicwa, ku buryo Interahamwe zose zazaga bahitaga bazirasa.

Gusa ubu butwari bwa Ndagijimana bwaje kubaganuka nyuma y’aho uwitwaga Ngirowunsaga wari Interahamwe ikomeye, yegeranyije abapolisi bose ababwira ko barimo gukora amakosa yo kwica Interahamwe kandi ari bene wabo.

Byaje gukomera nyuma yaho Burugumesitiri Ndagijimana abeshyewe ko afite inama i Gitarama, kandi bwari uburyo bwo kumwica ngo Abatutsi ibihumbi 36 bari bahahungiye bicwe ntawe ubakoma mu nkokora.

Niko byagenze kuko ubwo yageraga muri Komini Ntongwe, yahiciwe n’Abarundi bari barahahungiye bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwaga Kagabo.

Nyuma yo kwica Burugumesitiri Ndagijimana, abo bapolisi nabo banze kongera kurinda abo batutsi. Tariki 26 Mata 1994 abari baravuye mu bice bitandukanye baje kuhashakira ubuhungiro barishwe, ababigizemo uruhare bakaba ari Interahamwe, Abarundi bari barahahungiye nabo barishe ku buryo bo banahembwe amafaranga ngo bashimirwe ko bakoze akazi gakomeye ko kwica.

Kugeza ubu Umurenge wa Mugina utuwe n’abaturage ibihumbi 38, mu gihe urwibutso rwa Mugina rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 36, ibi bikaba bigaragaza uburyo ngo aka gace kari gatezwemo ubuhungiro kabereyemo ubwicanyi bukabije.

Abaturage batuye mu Murenge wa Mugina bavuga ko ubutwari bwaranze Burugumesitiri Ndagijimana batazigera babutatira kuko bwasize isomo rikomeye ku bwitange yagize nubwo bwakomwe mu nkokora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages