Naim Qassem yatangaje ko buri muryango wabuze abawo wahawe hagati ya $300 na $400 ku muntu umwe wapfuye, imiryango yafashijwe akaba ari 233,500.
Uyu mutwe kandi watangaje ko uzatanga ubufasha bwa $8,000 ku miryango ifite inzu zasenywe n’intambara, $6,000 ku badafite aho kuba bakoreshaga mu mujyi wa Beirut na $4,000 ku baba hanze ya Beirut ariko bavuye mu byabo.
Naim Qassem yashimiye Iran yagize uruhare runini ngo ubwo bufasha buboneke.
Guhera muri Nzeri uyu mwaka nibwo Hezbollah yagabweho ibitero simusiga na Israel, byarangiye mu Ugushyingo hasinywe amasezerano y’agahenge y’amezi 14.
Hezbollah yazize kwifatanya na Hamas, umutwe ukorera muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!