Mu mwaka wa 1945 mu nama yabereye muri Quebec nibwo hatangijwe umuryango wita ku biribwa FAO(food and Agriculture Organisation of the United Nations) uhabwa indhingano zo gukangurira no gushishikariza abantu kurwanya inzara.
Ubushakashatsi bwakozwe n’uwo muryango FAO bugaragaza ko abagera kuri milioni 805 bose bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, bisobanuye ko umuntu umwe mu bantu umunani (1/8) abana n’inzara.
FAO yagaragaje ko 60% muri abo bafite inzara ari igitsina gore, naho abasaga milioni 5 ni abana bafite imyaka 5 bapfa bitewe n’imirire mibi.
Raporo y’umuryango mpuzamahanga utanga ibiribwa, World Food Programmed yasohotse mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko abana 40% bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abatuye Isi mu kwizihiza uyu munsi, hellofood app yateguye icyumweru yise “You Say. We give,’’kigamije guhamagarira abantu gushyira hamwe mu kurwanya inzara ku Isi.
Kuva tariki 16 kugeza 22 z’Ukwakira, hellofood izashyira hamwe ibyifuzo by’abakiriya bayo, aho buri wese ashobora gutoranya kimwe muri ibi biribwa; ibishyimbo, ibirayi, umuceri n’ifariti ubundi ukohereza ibitekerezo byawe kuri Twitter, Instagram na Facebook.
Hellofood izatanga 1kg kuri Peace and Love Proclaimers, urubyiruko rwishize hamwe ruteza imbere abacitse kw’icumu, nabo bazabifashisha imiryango ikinennye.
Uhererekanye ubwo butumwa, hellofood izatanga imfashanyo y’ibiro bibiri (2kg).
Rero uko abantu benshi babivuga ni nako hellofood yongera imfashanyo. Umukiriya ukoze komande kuri hellofood agakoresha iyi code “WFD2015” hellofood izashyikiriza ibiro bitatu(3kg) ku miryango ikennye.
Ushoboye guhererekanya ibitekerezo byawe no gukora comande kuri hellofood, Wabasha gufasha kwamagana inzara mu Rwanda. Gutanga ntibyijya byoroha.
Twishyire hamwe dusoze icyibazo nyamukuru cyugarije isi. Ifatanye na hellofood kubona igisubizo no kwerekana itandukaniro.



















TANGA IGITEKEREZO