Ibi byagarutseho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga ibyogogo no kurwanya isuri mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), Ruzigana Pamela, wavuze ko muri gahunda yo kubungabunga ibyogogo hakozwe ubushakashatsi bugamije kumenya ingano y’ubuso bw’ubutaka bushobora kwibasirwa n’isuri mu Rwanda.
Kubungabunga ibyogogo u Rwanda rufite, bisaba gushyira imbaraga mu kurwanya isuri mu rwego rwo kwirinda ko ishobora kuba imbogamizi mu kubibungabunga kandi bifatiye runini ubuzima bw’abaturage.
Ubusanzwe icyogogo ni ubutaka bugizwe n’imibande, ibibaya n’imisozi bimena amazi y’imvura ahantu hahurira hamwe nko mu mugezi cyangwa ikiyaga.
Kuri ubu u Rwanda rufite ibyogogo icyenda bigizwe na Kivu, Rusizi, Mukungwa, Nyabarongo yaruguru, Nyabarongo y’epfo, Akanyaru, Akagera k’amajyaruguru, Akagera k’majyepfo na Muvumba.
Uyu muyobozi yavuze ko hari inyigo zigenda zikorwa n’imishinga itandukanye ikubiyemo ibikorwa bigamije kurwanya isuri mu rwego rwo kubungabunga ibyogogo.
Ati “Hari inyigo ziga imiterere y’icyogogo no kureba ubuzima bw’abatuye mu cyogogo n’imirimo ihakorerwa, ibibazo ndetse n’amahirwe icyogogo gifite. Iyo tuvuga uburyo bwo kurwanya isuri tubirebera mu buryo bukomatanyije kuko harebwa ubwiza bw’amazi, yaba akoreshwa mu buhinzi, mu nganda n’ibindi byinshi.”
Hamwe mu hakunze kugarara ikibazo cy’isuru ni ku cyogogo cya Sebeya mu Ntara y’Iburengerazuba aho hari n’umushinga ukomeje gushyirwamo imbaraga.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa mu turere tune tw’Intara y’Uburengerazuba ari two Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.
Muri uyu mushinga hibandwa ku bikorwa byiganjemo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora aho hamaze gukorwa hegitari zirenga 4500, gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.
Hamaze kandi kubakwa ingomero ebyiri ku mugezi wa Sebeya, gutanga ibigega bifata amazi no kwigisha abaturage gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije no gukura abaturage mu bukene binyuze mu kubaha imirimo ibungabunga uyu umugezi.
Kuri ubu hashyizweho komite zishinzwe kubungabunga ibyogogo zashyizweho n’iteka rya Minisitiri ndetse zikagenda zishyirwa ahamaze gukorerwa inyigo yo guteza imbere no kubungabunga icyogogo.
Hakozwe inyigo y’umwihariko ndetse hatangira ibikorwa byo kurwanya isuri, guca amaterasi n’ibindi. Kugeza ubu mu Rwanda ubuso bukeneye kurwanwaho isuri bungana na hegitare 1.080.168.
Ruzigana Pamela yavuze ko ko nubwo hakiri imbogamizi ku myumvire y’abaturage ariko hari impinduka zigarara zagezweho mu kurwanya isuri.
Ati “Ni ibintu tugenda twumva, kuko iyo urebye isuri iyo ibayeho turatakaza ubutaka kandi ntitubashe guhinga. Amazi na yo arandura bikazadutwara amafaranga menshi yo kuyasukura kugira ngo amashanyarazi aboneke, ndetse na WASAC ibone amazi yo gutanga. Niyo mpamvu twese turi kubizamo kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti ariko na none igikomeye ni ijwi ry’umuturage.”
Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya isuri aho kubiharira ubuyobozi bwite bwa Leta nk’uko bikunze kugarara ko mu bice bitandukanye abaturage bagifite imyumvire ko kurwanya isuri ari ibya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!