Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo (EICV 7) bugaragaza ko ingo 21% zibayeho mu bukode, mu gihe mu 2017 bari 17% gusa.
Iteganyamibare ry’igihugu rigaragaza ko abatuye mu mijyi bazava kuri 27,9% mu 2024 bagere kuri 39,2% mu 2029.
Mu Rwanda inzego zitandukanye zigaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% by’abaturage bose, badashobora kwigurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Michelle Umurungi ubwo yari muri Rwanda Convention ku wa 5 Nyakanga 2025, yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hari icyuho cy’amacumbi arenga ibihumbi 30.
Gahunda y’imyaka itanu igena imituririre mu mijyi no mu byaro mu Rwanda ya 2025-2029 igaragaza ko hazatezwa imbere ibyerekeye gutuzwa heza, binyuze mu kubaka inzu zigurishwa, izikodeshwa no kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Igira iti “Mu myaka itanu iri imbere inzu zigera kuri 1296 zikodeshwa n’izindi 1.405 zizagurishwa zizubakwa n’abikorera.”
U Rwanda rugaragaza ko hamaze kubakwa inzu zigurishwa kandi zihendutse binyuze mu bufasha bwa Leta zigera kuri 7.884 mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 1.405 muri icyo cyiciro.
Kugeza mu 2024, inzu 20.643 zubakiwe abantu bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 6.089.
Iyi gahunda kandi iteganya ko hazubakwa inzu 1.296 zikodeshwa ku giciro gito mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi iwugaragiye.
Hari kandi imiryango 32.000 ituye ahantu hatari ku mudugudu izafashwa kujya ku mudugudu binyuze mu kubaka kuri site zamaze gukatwaho ibibanza.
Iyi gahunda iteganyirijwe kuzatwara miliyari 840 Frw, azava mu ngengo y’imari ya Leta no mu bafatanyabikorwa bayo. Muri yo miliyari 506,9 Frw angana na 60,3% azakoreshwa mu gufasha abaturage kubona aho batura heza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!