00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazajya harangiza uwagaragaje impinduka: Ibyo wamenya ku buryo bushya bw’igororamuco

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 January 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), cyatangaje ko hakozwe impinduka mu buryo bw’imyigishirize y’abagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye aho umuntu azajya ataha ari uko yagaragaje impinduka, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

NRS ifite ibigo by’Igororamuco bitatu birimo Gitagata, Iwawa na Nyamagabe ndetse itanga umurongo w’imikorere y’ibigo by’Igororamuco by’ibanze nubwo bicungwa n’uturere n’Umujyi wa Kigali.

Ibyo bigo bifasha ababaswe n’imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda nk’ubuzererezi, ibiyobyabwenge, ubujura n’indi myitwarire mibi, bakigishwa indangagaciro n’imyuga itandukanye.

Amasomo bahabwaga yamaraga umwaka umwe, ariko ubu hari impinduka mu buryo bigishwa nk’uko Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yabitangarije Abadepite.

Yagize ati “Abantu bari bamenyereye ko bagororwa nyuma y’umwaka bagataha, ariko mu rwego rwo gushaka uburyo tunoza igororamuco, ubwo buryo twarabuhinduye. Twaravuze ngo reka tujye twita cyane ku bantu, tureke kwita ku gihe, aho kuvuga ngo ni umwaka umwe ahubwo twibande cyane ku cyo umuntu twamuhaye, twamusuzumye dute kandi bigaragare ko yahindutse.”

Yavuze ko ubusanzwe mu bikorwa by’igororamuco bakora harimo gufasha abantu mu birebana n’imitekerereze ya muntu, kwigisha indangagaciro kugira ngo umuntu nasubira iwabo ashobore kuba afite za ndangagaciro ziranga Umunyarwanda muzima no kwigishwa ibirebana n’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mufulukye yagaragaje ko usanga benshi mu bajyanwa muri ibyo bigo, ari urubyiruko kandi umubare munini ari bantu batize n’amashuri abanza, bityo ko baba bakeneye gukomeza kwigishwa ngo bahindure imyumvire.

Yemeje ko hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo gufasha bamwe kwiga gusoma no kwandika n’izindi gahunda zirimo na “I Lead” igamije gufasha abagororwa guhinduka mu buryo bwuzuye.

Ati “Iyo ibyo byose ubishyize hamwe utangira kureba ngo ese gufata gahunda ihoraho y’umwaka, wa muntu tuba twamuhaye ibintu bikwiye cyangwa tuba twibanze cyane ku kurangiza amasomo. Twarabihinduye tuva cyo kuvuga ngo ni ukurangiza amasomo ahubwo tureba kuri uriya muntu kugira ngo ashobore guhinduka, agire ikindi ahakura n’ubumenyi bubasha kumufasha mu buzima busanzwe.”

Yavuze ko hari hakunze no kugaragara abagororewe muri ibyo bigo usanga nyuma y’amezi make bongeye kubyisangamo kubera ko bataba bafashijwe guhinduka mu myumvire no mu mitekerereze byuzuye.

Yashimangiye kandi ko hari gushyirwaho uburyo bugamije kumenya neza ugororerwa muri ibyo bigo no kumenya ibibazo umuryango we ufite mu rwego rwo kumenya uko ashobora gufashwa bijyanye n’ibibazo yari afite.

Ati “Ntabwo nababwira ngo 100% ni igisubizo ariko natwe ikiduhangayikishije kandi kidushishikaje ni ukubona dufasha umuntu yasubira iwabo ukabona ntiyongeye gusubira muri bya bikorwa.”

Hazashyirwaho kandi gahunda yo gukurikirana abagororewe muri ibyo bigo hagamijwe kumenya imibereho yabo, impinduka bagize n’uko bashyira mu bikorwa ibyo batojwe.

Bitagenyijwe ko uwajyanwe muri ibyo bigo ashobora kumarayo guhera ku mezi atandatu kuzamura ariko bizajya biterwa n’uko buri wese agaragaza impinduka.

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko mu 2023/2024 mu Kigo cya Iwawa harimo abantu 5.038, i Gitagata harimo 679, mu gihe mu Kigo cya Nyamagabe harimo 1.468.

Abo biyongera ku bandi barenga 7.632 basanzwe mu bigo by’igororamuco by’ibanze bizwi nka transit centers.

Abagororerwa mu bigo by'Igororamuco bagiye kujya bataha ari uko bagaragaje impinduka zifatika
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yagaragaje ko izo mpinduka zitezweho igisubizo bitandukanye n'uko byakorwaga mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .