FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.
Muri ibyo bice biba byahuje ubutaka Leta ifatanya n’abikorera kugezayo ibikorwaremezo by’ubuhinzi, nko kuhira, uburyo bwo gukonjesha umusaruro ngo utangirika n’ibindi hashingiwe ku mwihariko wa buri gice.
FoBaSi ikorerwa ku buso buto bwa hegitari eshanu bugenzurwa n’amatsinda mato y’abaturage, ibitandukanye n’ibyanya by’ubuhinzi biba bifite ubuso burenga nka hegitari 500 bihabwa abashoramari banini.
Iteganyijwe gutangira muri iki gihembwe cy’ihinga 2026A kizatangira muri Nzeri kugeza mu Ukuboza.
Ni gahunda iba isaba ako Leta n’abafatanyabikorwa bahuza imbaraga kugira ngo hongerwe umusaruro ku rwego rwo hejuru.
Ibyo gutangira FoBaSi byatangajwe ku wa 11 Kanama 2025 mu nama yo ku rwego rw’igihugu yahuje abo mu nzego za leta n’iz’abikorera bari mu bijyanye no guteza imbere imbuto n’inyongeramusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye yabwiye The New Times ko nubwo u Rwanda rwimakaje gahunda yo guhuza ubutaka ariko itaratanga umusaruro wifuzwa.
Ati “Dushaka guhuza ubutaka kugira ngo twongere umusaruro uva kuri hegitari imwe. Bizajyana no kwegera abahinzi, kubahuza n’isoko no gutanga serivisi ku buryo bwagutse.”
Mu gihembwe cy’ihinga 2026A guverinoma y’u Rwanda iteganya gukoresha ifumbire ingana na toni 63.750, aho kugeza ku wa 7 Kanama 2025 ingana na toni 25.900 ari yo iri mu bubiko, mu gihe indi ingana na toni 46.300 yatumijwe.
Imbuto z’indobanure na zo zarateguwe ku bwinshi kuko zarenze ingano y’izikenewe. Mu gihembwe cy’ihinga 2026 A hari hakenewe imbuto zingana na toni 3800 ubu hari toni zirenga 4600. Ni imbuto zirimo iza soya, ibigori, ingano n’izindi.
Mu bahinzi basabwa kwiyandikiasha muri gahunda ya Smart Nkunganire barenga miliyoni ebyiri, abangana na ½ ni bo bamaze kwiyandikisha, bagasabwa ko bitarenze ku wa 30 bose bagomba kuba bariyandikishije mu kwirinda ubukererwe budakenewe.
Muri 2024 u Rwanda rwageze ku musaruro w’ibigori ungana na toni ebyiri kuri hegitari uvuye kuri toni 1,5 wariho mu 2017. Inteho ni uko NST2 izarangira hagezwe ku musaruro ungana na toni 2,7 ibingana n’inyongera ya 35%.
Umusaruro w’ibirayi wavuye kuri toni 9,8 kuri hegitari mu 2017, uramanuka ugera kuri toni 8,5 mu 2024. Intego ni uko NST2 izarangira ugeze kuri toni 14,7 kuri hegitari ibingana n’inyongera ya 79%.
Umuceri wasaruwe mu 2017 wanganaga na toni 3,2 kuri hegitari, mu 2024 ugera kuri toni 4,1, bigateganywa ko mu 2028/2029 hazongerwaho 35% ugere kuri toni 5,4.
NST2 kandi izarangira hagezwe ku musaruro wa soya ungana na toni 1,4 kuri hegitari uvuye ku bilo 600 wariho mu 2024. Mu 2017 umusaruro wa soya wanganaga n’ibilo 480.
Kugira ngo izo ntego zigerweho ni uko ubutaka bwose buhingwa bwazabyazwa umusaruro, hakimakazwa imbuto z’indobanure, gahunda yaguye yo guhuza ubutaka n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!