Ni imvura iteganyijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Mu butumwa buburira Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025, yatangaje ko imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 25 na 60.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo iri ahahanamye hatarwanyijwe isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba.
Yakomeje ivuga ko “Turagira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura n’umuyaga mwinshi biteganyijwe.”
Imvura iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025, yahitanye ubuzima bw’abantu babiri.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!