Iyi laboratwari yatashwe ku wa 14 Ukwakira, byitezwe ko izafasha muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba. Ishyiraho igipimo cy’imbabura zigomba gukoreshwa mu kurengera ibidukikije.
RSB ivuga ko iyo urebye hirya no hino mu Rwanda usanga imbabura zihari zikoresha amakara menshi, ibintu bituma amashyamba akomeza kwangizwa ku kigero cyo hejuru.
Minisitiri w’ibidukikije, Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye abanyarwanda gushishikarira gukoresha ibicanwa bidahumanya ikirere birimo gas.
Yagize ati “Mu Rwanda turacyakoresha amashyiga akoresha ibicanwa byinshi kandi asohora n’imyuka yangiza ikirere. Ndasaba abanyarwanda ko bakwirinda gucanira hafi y’aho barara nk’uko bamwe bakibikora, turasaba kandi abanyarwanda gutekesha uburyo bwizewe kandi burambye bwo kugabanya ibicanwa burimo na Gas.”
“Laboratwari izadufasha gupima ubuziranenge bw’imbabura zikorerwa mu Rwanda n’izitumizwa hanze, kandi mu rwego rwo kurushaho gutekesha uburyo bwizewe kandi burambye. Mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda rukora gaz, ku buryo abanyarwanda bazajya babasha kuyibona byoroshye kuko izajya ikorwa muri gas methane, kandi uru ruganda rukaba ari urw’Abanyarwanda.”
Umuhango wo gutaha iyi laboratwari wahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza ibipimo biziranenge, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubungabunga Isi n’ibipimo biziranenge”.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe ubuziranenge RSB, Murenzi Raymond, yasobanuye uruhare runini iyi laboratwari ifite mu kurinda ikirere kwangirika ndetse no gufasha abaturage gukoresha imbabura zuzuje ubuziranenge zibasha kuzigama ingufu z’ibicanwa bakoreshaga.
Yagize ati “Twashyize hanze laboratwari izadufasha gupima ubuziranenge bw’imbabura, kandi izadufasha kurinda ubuzima bw’abantu kuko hari imbabura zisohora ibyuka byangiza ariko tukaba tutazitandukanyaga n’inzima, kuko nta Laboratwari ipima twari dufite. Izadufasha rero gushyiraho igipimo cy’imbabura zisohora ibyuka bike byangiza ikirere, cyangwa zitanabisohora.”
“Hari imbabura zavaga hanze ndetse n’izo inganda zo mu Rwanda zakoraga, zikavuga ko zujuje ubuziranenge ariko ntitube dufite gihamya. Gusa kuri ubu tugiye kujya tuzipima tubashe kumenya niba ikoranye ubuziranenge haba mu byuma biyikoze, igihe izamara ndetse tumenye niba nta ngaruka yazagira ku buzima bwa muntu.”
Minisiteri y’ibidukikije isaba abaturage kwitabira gukoresha ibicanwa bidasohora imyuka yangiza, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga cyane ko abagera kuri miliyoni enye ku isi bapfa imburagihe bazize imyotsi bahumetse.
Imibare yo mu 2018 igaragaza ko 98% by’Abanyarwanda bateka bakoresheje ingufu zituruka ku bimera, byiganjemo amakara n’inkwi.
Nubwo kuva mu 2010 leta yakoze ibishoboka byose ngo ingano y’ubuso buteyeho amashyamba bwongerwe ku buryo buzagera kuri 30% bitarenze umwaka wa 2030, iyo witegereje usanga ingano y’ibicanwa biyakomokaho irushaho kwiyongera, bigendana n’uko abaturage nabo biyongera.
Uretse kuba gutwika amakara ubwabyo bihumanya ikirere bigateza ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’indwara zibasira ubuhumekero zari zirwawe n’Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu mu 2015, habamo n’igihombo kiri hejuru kuko usanga 70% by’ingiga z’ibiti zikoreshwa mu kuyatwika zipfa ubusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!