Hatashywe Contrôle technique eshatu Perezida Kagame yemereye abaturage mu Majyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul, N.Kubwimana Janvière, Prudence Kwizera
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba hatashywe ku mugaragaro ibigo bitatu bigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka (Contrôle technique) Perezida Kagame Paul yemereye abaturage ubwo yasuraga Akarere ka Huye muri Gashyantare 2019.

Ibyo bigo byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari eshatu byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020.

Ikigo cyo mu Ntara yAmajyepfo giherereye mu Karere ka Huye, icyo mu Majyaruguru kiri i Musanze naho icyo mu Burasirazuba kiri mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yu Rwanda, IGP Munyuza Dan, n’abandi bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yu Rwanda, IGP Munyuza Dan, yavuze ko ibyo bigo byose byubatswe ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul.

Yasobanuye ko bifite inshingano eshatu z’ingenzi arizo gukumira impanuka ziterwa n’uko ibinyabizga biba bitameze neza; gupima imyuka ihumanya ikirere kugira ngo bikumirwe no gutanga ubujyanama ku batwara imodoka kugira ngo bakoreshe neza umuhanda.

Ati “Byose byakozwe mu rwego rwo kwegereza serivise nziza abaturage.”

IGP Munyuza yavuze ko ibyo bigo byose uko ari bitatu buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi kandi zigahabwa serivise.

Ibyo bigo bije byunganira ikindi kimwe kiri mu Mujyi wa Kigali gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 500 ku munsi.

Bamwe mu bafite imodoka babwiye IGIHE ko bishimiye Contrôle technique bahawe kuko mbere bagorwaga no kujya gusuzumisha ibinyabiziga i Kigali.

Mbonyumugenzi Dominique wo mu Karere ka Musanze ati "Gusuzumisha imodoka twagombaga kujya i Kigali, hari n’ubwo wamaraga iminsi itatu utaragerwaho kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga, ugasanga ukeneye aho kurara, kwitunga muri byose ku buryo byadutwaraga ubushobozi buhanitse, ibi byanatumaga hari abahitamo gutanga ruswa ngo babone bava aho. Iki kigo twegerejwe kije nk’igisubizo kuri ibi bibazo byose, tubaye nk’abatuye umutwaro."

Niyonsenga Peter Ismael wo mu mu Karere ka Rwamagana na we ati "Byajyaga bitugora cyane kujyana imodoka i Kigali bakakurega ugataha ejo ugasubirayo bakongera bakakwangira nibura mu cyumweru twakoreshaga nk’amafaranga ibihumbi 150 Frw ariko ubu aha ni hafi cyane bashobora no kukurega ugasubirayo ukayikoresha ugahita ugaruka."

Iraguha Simon Pierre wo mu Karere ka Huye ati “Mbere byari bigoranye kuko twese twajyaga i Kigali akenshi tukararayo tudakoresheje cyangwa bakatuzanira izikoreshwa igihe gito ariko byari ibibazo. Turashimira Umukuru w’Igihugu wayiduhaye kuko izadufasha cyane.”

Abafite imodoka bavuga ko na none bagorwaga no guhabwa gahunda y’igihe kirekire kugira ngo bajye gusuzumisha imodoka i Kigali, rimwe na rimwe bigatuma batizera ubuziranenge bw’imodoka zabo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko ibyo bigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka byubatswe mu gihe kiri munsi y’imyaka ibiri bityo hari isomo bitanga.

Ati “Bitanga isomo ko imishinga minini twayikora kandi tukayishobora mu gihe gikwiriye itadindiye. Niba ibi bishoboka n’ibindi nabyo byashoboka.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga gukoresha neza umuhanda birinda umuvuduko ukabije kandi abibutsa kubyaza umusaruro ibigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka bahawe.

Yabasabye kurenga imyumvire yo kumva ko bazajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo birinda ibihano biteganywa n’amategeko, ahubwo bakabikora barengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Ati “Turenge iyo myumvire yo kujya gusuzumisha imodoka kuko biteganywa n’amategeko ahubwo tubikore tugamije kurengera ubuzima.”

Contrôle technique yatashywe mu Karere ka Huye ifite umwihariko ko iruta mu bunini izindi ebyiri z’i Musanze na Rwamagana kuko yatwaye agera kuri miliyari 1,5 Frw kandi izakira imodoka zituruka mu turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo n’utwo mu Burengerazuba turimo Rusizi, Nyamasheke, Ngororero na Karongi.

Umushinga wo kubaka ibyo bigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka washyizwe mu bikorwa na Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA.

Abafite imodoka basabwe kurenga imyumvire yo kumva ko bazajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo birinda ibihano, ahubwo bakabikora barengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi
Mu Karere ka Rwamagana abayobozi bafungura ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'imodoka
Abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc na Guverineri w'Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney bareba uko icyo kigo kizajya gikora
Aho abaje gusuzumisha imodoka bazajya bategerereza
Contrôle Technique yatashywe mu Karere ka Huye ifite umwihariko ko iruta mu bunini izindi ebyiri kandi izajya yakira imodoka 200 ku munsi
Hagenzurwa ubuziranenge bw'imodoka nini n'intoya
Hashyizweho abazajya basuzuma ibimenyetso bya Coronavirus ku baje gusuzumisha ibinyabiziga
Iki kigo cyatashywe mu Karere ka Musanze gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi
Ikigo cyatashywe cyatangiye kwakira imodoka mu Karere ka Huye
Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'imodoka cyatashywe mu Karere ka Musanze
Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'imodoka cyatashywe mu Ntara y'Iburasirazuba giherereye mu Karere ka Rwamagana
Ikigo kigenzurirwamo ubuziranenge bw’imodoka (Contrôle technique) cyatashywe mu Karere ka Huye
Imashini zifasha kugenzura ubuziranenge bw’imodoka
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, afungura ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'imodoka mu Karere ka Musanze
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye abatwara ibinyabiziga kubyaza umusaruro ibigo bahawe
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yu Rwanda, IGP Munyuza Dan, yavuze ko ibyo bigo byose byubatswe ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .