00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe icyizere ko umushinga w’Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli ugiye kuzahurwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Mu bisobanuro byatanzwe n’abari bahagarariye icyahoze cyitwa WDA (cyari gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro) batangaje ko imirimo yo kubaka Ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli (Hospitality Management Institute, HMI) yasubukuwe ndetse iri hafi kugera ku musozo.

Uyu mushinga wari wadindiye ndetse hari impungenge zo guteza leta igihombo gikomeye nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/20.

Iyi raporo yerekana ko mu 2015 WDA yasinye amasezerano yo gutangiza Ishuri Rikuru ry’amahoteli i Kigali (Hospitality Management Institute:HMI), aya masezerano akaba yaragombaga kurangira mu 2019 n’ishuri rimaze kuzura.

Igihe cy’amasezerano cyarangiye ku wa 30 Werurwe 2019, ibikorwa byo kubaka iri shuri bitaragera ku musozo ndetse muri raporo yatanzwe, nta gahunda yabonekaga y’uburyo imirimo izasubukurwa kubera ko WDA byari byarayinaniye.

Kugeza ku wa 1 Ukwakira 2020 amasezerano afite agaciro ka 2.446.877.824 Frw yarahagaritswe biturutse ku kuba uwahawe isoko ryo kubaka iryo shuri yarananiwe gukomeza imirimo.

Ni mu gihe WDA yari yaramaze kumwishyura 2.058.566.626 Frw bingana na 84% by’agaciro k’isoko ryose.

WDA yari yaramaze kwakira ibikoresho byagombaga gukoreshwa muri HMI bifite agaciro k’ibihumbi 513 286 by’amayero ni ukuvuga hafi 488.099 153 Frw, byari birimo kwangirika mu bubiko kubera ko byari byarabuze icyo bikora mu gihe isuzuma ryakorwaga.

Iki kigo kandi cyatahuweho kwishyura agera kuri 474 150 852 Frw yishyuwe ikigo cy’abanyamahanga kuri serivisi bitagaragara niba zaratanzwe.

Nyuma y’idindira ry’uyu mushinga, wahawe undi rwiyemezamirimo (Reserve Force).

Ubwo abahoze ari abayobozi ba WDA bitabaga PAC, Eng. Gatabazi yavuze ko rwiyemezamirimo amaze kunanirwa yasezerewe acibwa n’amande arenga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda maze bagirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya kuri ubu ukomeje imirimo.

Kugeza ubu ibikorwa byo gukomeza iyi nyubako ziri mu mabako ya Rwanda Polytechnic, bikaba birimbanyije nk’uko Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imari, Aimable Nsabimana, yabivuze.

Ati "Ibikorwa bimaze gushyirwa mu nshingano zacu twagiranye amasezerano n’undi rwiyemezamirimo ukomeza akazarangiza inyubako (Reserve Force).Imirimo yatangiye muri Kamena hagati bikaba biteganyijwe ko izarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nihatagira igihinduka, imirimo igeze kure."

Mu myanzuro yahawe Minisiteri y’Uburezi n’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite harimo kugaruza amafaranga y’ingwate rwiyemezamirimo yari yatanze, kubyaza umusaruro ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 500 Frw, byaguzwe birimo ibyari kuri WDA no mu mashuri y’imyuga (TVET) haherewe ku byashoboraga kwangirika.

Eng. Gatabazi yavuze ko ibyo bikoresho bimeze neza, gusa abadepite ntibizera ukuri kwabyo kuko mbere yari yagaragaje ko hari ibishobora kwangirika.

HMI ni ishuri ryari ryitezweho umusanzu mu gukemura ibibazo bya serivisi zicumbagira mu rwego rw’amahoteli mu Rwanda no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Byari biteganyijwe ko ryagomgaba kuzaba rifite porogaramu z’amahugurwa mu by’amahoteli n’ubukerarugendo ku bari mu mwuga hakanatangirwa amasomo atuma uwaryizemo ahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa Diploma. Inyubako zaryo zadindiye ziherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cyari gifitanye amaseserano na WDA mu itangizwa ry’uyu mushinga bivugwa ko ari Ishuri ry’Aba-Souisse ryitwa ‘Les Roches International School of Hotel Management.’ Mu byo cyagombaga gukora harimo gutanga amahugurwa mu by’amahoteli n’imicungire yayo mu Rwanda.

Hari icyizere ko ibikorwa byo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli bizaba birangiye mu mpera z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .