Ni ikirombe cy’Umunyarwanda witwa Ndagijimana Jean Philippe wamenye ibanga riri mu bucukuzi, amafaranga atari menshi yari afite akayashoramo, kuva mu 2021 akaba amaze gushora hafi miliyari 7 Frw.
Gasegereti bacukura barayitunganya bakayijyana ku ruganda iri ku rugero rw’ubwiza (purity) rwa 70%, ubundi abo bayihaye bakayitunganyamo icyuma cya ‘tin’ cyifashishwa mu bikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga.
Ibirombe bya Bashyamba byatangiye gucukurwamo amabuye y’agaciro mu 1931 mu gihe cy’abakoloni, ariko GAMICO Ltd Mining Company yinjiramo mu 2021.
Ubu bucukuzi bukorerwa kuri hegitari 200, ndetse mu minsi ishize hatangiye kuboneka ibimenyetso by’uko muri ibi birombe harimo n’andi mabuye y’agaciro nka zahabu. Ni amabuye menshi biteganywa ko yazacukurwa mu myaka 34.
Kugeza ubu GAMICO Ltd Mining Company imaze gukora ’indani’ cyangwa ubuvumo umunani bwose hamwe bungana na kilometero 15 zirimo na metero 120 z’ubujyakuzimu, buri kwezi bagacukura toni 28 ziva ku bitare 300.
GAMICO Ltd Mining Company ikoresha imashini ku rugero rwa 50% mu mirimo yose ndetse bari kubaka uruganda rushya rugezweho ruzajya rufasha gutarura amabuye yose atakara, kugeza ku mabuye angana na milimetero ebyiri.
Iyo mirimo yose ikorwa n’abakozi barenga 1600, kandi ubona akanyamuneza mu maso bitewe n’uko bahembwa kandi bakitabwaho neza.
Muri GAMICO Ltd Mining Company abakozi baragaburirwa, ndetse hashyizweho ivuriro ririmo umuganga wabyigiye (medical doctor) n’abaforomo ku buryo ugize ikibazo ahita yitabwaho ku buntu.
Twizerimana Jean Claude IGIHE yamusanze mu ndani hafi muri metero 600 z’ubutambike imbere mu musozi. Amaze imyaka itatu akorera iki kigo kandi ngo abona iterambere ryacyo na we rimugeraho uko bwije n’uko bukeye.
Twizerimana uyobora itsinda ry’abantu 60 ati “Narangije kaminuza mu by’ubwubatsi mbura akazi nza gushakira hano mu mabuye y’agaciro. Nagezemo ku cyumweru cya mbere bampemba ibihumbi 94 Frw, igikurikiyeho bampemba ibihumbi 114 Frw. Umuyobozi wacu yahise avuga ko ashaka kujya aduhembera ibyumweru bibiri, adufunguriza konti. Mu by’umweru bibiri iyo nahembwe make bampa ibihumbi 190 Frw. Hari n’ubwo bigenda neza gasegereti ikaboneka ibihumbi 800 Frw mu minsi 15 akinjira.”
Ukomeje kuzenguruka mu ndani z’iki kirombe, ubona abakozi banyuranyuranamo bamwe batunda amabuye, abandi bacukura bifashishije imashini zasa urutare, abandi bagenzura bagenzi babo bareba n’iba imirimo iri kugenda neza.
Uretse Twizerimana ugaragaza ko amaze no kwigurira ikibanza, umubyeyi witwa Mukandayambaje Sephrose, umusanga kenshi mu mirimo ye yo kumena urutare akoresheje imashini ipima ibilo 20.
Mukandayambaje na we wari muri metero 600 ugiye intambike ugana mu musozi no muri metero 120 z’ubujyakuzimu uvuye hanze y’ikirombe, yavuze ko yiyambuye intekerezo nkene zo kumva ko hari ibyo umugore atashobora, uyu munsi akaba akorera amafaranga menshi.
Ati “Natangiye aka kazi nkoresha igitiyo, nyuma mbona abagabo bari gukoresha iyi mashini igezweho. Abakoresha iyo mashini hari umushahara wiyongera k’usanzwe. Naravuze ngo nubwo iremera ngomba kuyikoresha nanjye ayo mafaranga nkayabona. Ni ko byagenze, kandi uwo mushahara uramfasha. Aha munsanze mba ntobora nshaka amabuye, umunsi ukarangira mbonye umusaruro.”
Mukandayambaje umugabo we yamutanye abana batatu. Ubu yiyemeje kujya muri iyi mirimo “kugira ngo abana banjye batandagara cyangwa nanjye ngasabiriza.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwita ku buzima no kwirinda mu Kirombe cya Bashyamba, Kayigire Dominique, yavuze ko umusaruro wose babona bawukesha abakozi ari yo mpamvu baba bagomba kubitaho.
Ati “Uramugaburira, ukamenya ubuzima bwe, urwaye, ukomeretse kubera impanuka ukamwitaho. Mu birombe hari imbangukiragutabara ebyiri zihita zibajyana kwa muganga. Tugira n’ikigega cy’ingoboka gifasha umukozi kugira ngo uwagize ibibazo ahabwe amafaranga ndetse atishyuzwa.”
Abajijwe ku bijyanye n’ingano y’amabuye babonye muri uyu musozi yavuze ko harimo amabuye menshi cyane, imbogamizi zikaba ishoramari rihagije ryo kuyakuramo.
Ati “Aha amabuye aruzuye, tubona na zahabu n’andi atandukanye. Kugira ngo ibuye urikure mu butaka bisaba ishoramari rinini. Ntabwo washora miliyari 7 Frw ugiye gukora ubusa, nta mabuye wizeye. Aha arahari ku bwinshi.”
Buri cyumweru GAMICO Ltd Mining Company ibona umusaruro uri hagati ya toni esheshatu na toni umunani, cyangwa toni ziri hagati ya 24 na 32 buri kwezi. Mu 2023 iki kigo cyasaruye toni 416 za gasegereti, icyakora mu 2024 kibona toni 337 bitewe n’ibibazo bya Marburg aho mu birombe by’iki kigo hakorerwagamo ubushakashatsi ku ducurama dutera iyi ndwara. Bahombye hafi toni 78 za gasegereti.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakomeje kwitabirwa cyane nko mu myaka icumi ishize aho u Rwanda rwabihaye umurongo. Ni urwego rubarurwamo abakozi barenga ibihumbi 70.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gutanga impushya 136 ku bigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 99, impushya 18 z’ibigo bikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro zahawe ibigo 17, impushya 76 ku bigo bicuruza ayo mabuye n’izindi eshatu ku biyongerera agaciro.










































<doc821068|center
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!