Gasutamo imwe ku mupaka ituma uwunyuzeho ahagarara rimwe gusa yerekana ibyangombwa mu gihe ubundi byamusabaga guhagarara kabiri: ku ruhande rw’igihugu asohotsemo ndetse no ku ruhande rw’igihugu yinjiyemo.
Visi guverineri w’ intara ya Kivu y’ Amajyaruguru, Feller Lutayichirwa yavuze ko ibi bikorwa ari ingirakamaro kuko bigiye kunoza ubuhahirane hagati y’ u Rwanda na RDC, bikazanafasha abashaka kwinjira cyangwa gusohoka, bava cyangwa bajya mu Rwanda.
Yakomeje agira ati "Ishyirwaho ry’ ibi bikorwa riziye igihe, kuko abakuru b’ ibihugu byacu bemeye ko ibihugu bihurira ahantu hamwe ku mupaka.”
RNA, yanditse ko iyo mirimo yatewe inkunga n’ umuryango w’umuherwe w’ umunyamerika M. Howard Buffet, usanzwe afite imishinga yo kurinda ingagi.
Howard Buffet yavuze ko yahisemo gutera inkunga uwo mushinga kuko bizafasha mu koroshya urujya n’ uruza rwa ba mukerarugendo bifuza gusura ingagi muri Pariki y’ ibirunga, ihurirwaho n’ u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO