00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ishami rikurikirana ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’ibya rubanda

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 17 July 2015 saa 10:19
Yasuwe :

Polisi y’igihugu yatangije urwego ruzajya rukurikirana ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta ku rwego rwisumbuye, hagamijwe ko abaturage bagira umuco wo guca ukubiri n’ibyo byaha aho kubireka batinya gufatwa gusa.

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga 2015, ni bwo habaye ibiganiro hagati ya Polisi , Minisiteri y’ Ubutabera n’ Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, baganira ku bibazo bya ruswa n’ inyerezwa ry’ umutungo wa Leta.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibi byaha byombi bishobora kuba inzitizi ikomeye ku iterambere ry’akarere, mu gihe byaba bidafatiwe ingamba zikomeye.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko kurwanya ruswa bizashoboka ari uko inzego zose zibishyizemo ingufu. Yanavuze ko uru rwego rushya ruzatuma hamenyekana uburyo nyabwo bwo gutahura ibi byaha.

Yagize ati “Uru rwego rwihariye, kimwe mu byo nkeka ruzinjiramo ni ukumenya ibyo bitagaragara neza twabibona dute neza? Twakora dute kugira ngo burikantu kose n’ako tutari kubona ubu nonaha twakabona? Ikindi numva uru rwego ruri bwinjiremo ni mu muco. Dukwiye gufungura indi paji ivuga ngo ruswa ifite ingaruka ku bazima bariho no ku bazaza batarabaho.”

Minisitiri w'Ubutabera Johnstone Busingye

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza magingo aya ibyaha bya ruswa bikurikiranwe na Polisi ari 252, mu gihe ibijyanye no kunyereza umutungo w’igihugu ari 126.

Muri Polisi y’ igihugu hasanzweho ishami rishinzwe kurwanya ruswa, rimaze gukurikirana abapolisi 400 bagaragaweho n’ icyaha ruswa kuva mu mwaka wa 2010.

Umuyobozi w’ishami rigenza ibyaha muri Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, yavuze ko iri shami ryihariye rigamije kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’ umutungo w’igihugu (Anti corruption and public fund embezzlement unit), rizajya rikurikirana ibyaha bisaba umwanya n’ ubushobozi buhagije.

Yagize ati “Ibyaha biremereye bisaba ubuhanga n’umwanya n’ubushobozi, bizanwa muri urwo rwego. Ntibivuze ko uyu munsi sitasiyo ya polisi nk’ iya Gatunda cyangwa ya Rusizi itazakira ibi byaha, ariko ku rwego rwisumbuye birashyirwa muri uru rwego.”

Yakomeje avuga ko uru rwego ruzakora na gahunda zo kwegera abaturage ngo hegeranywe ahakunda guca ruswa no kunyereza umutungo wa leta hagamijwe umuco wo kwanga ruswa no kunyereza umutungo kuko igigamijwe atari uguhana benshi.

U rwanda ruza ku mwanya wa 5 mu bihugu byihatiye kurwanya ruswa muri Afurika, no ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

ACP Theos Badege, Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha muri Polisi y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages