Teleleviziyo y’igihugu cya Côte d’Ivoire (RTI) yatangaje ko umuhango wo gufungura izi ngendo ku mugaragaro wabereye i Abidjan aho impande zombi zashyize umukono ku masezerano yo gutangiza izi ngendo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana yavuze ko urebye intera iri hagati y’ibihugu byombi, inzira yo mu kirere ari bwo buryo bwiza kandi bworoshye bwo guhuza abaturage b’ibi bihugu.
Yavuze kandi ko izi ngendo zizafasha kurushaho kunoza umubano mwiza hagati y’ibi bihugu ndetse no korohereza abashoramari ku mpande zombi.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Côte d’Ivoire, Goussou Toure, yavuze ko aya masezerano aje yiyongera ku bucuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Cote d’Ivoire ndetse n’umubano mwiza muri rusange usanzwe uranga ibi bihugu byombi.
Izi ngendo zizijya zikorwa na Sosiyete ya RwandAir mu minsi ine mu cyumweru.
Urugendo Kigali-Abidjan mu ndege ruzajya rutwara amasaha atanu gusa mu gihe ubusanzwe rwatwaraga amasaha 14 kuko habagaho guhagarara i Addis Abbeba muri Ethiopia n’i Cotonou muri Benin.



















TANGA IGITEKEREZO