Iki kigo cyitwa RE-BEN Rwanda cyatangiye gukora mu 2024, nyuma yo gutangizwa na Dushime wakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) imyaka igera kuri 14.
Dushime yabwiye IGIHE ko se yitabye Imana mu 2009 ariko pansiyo ye umuryango we ntiwayibona uko bikwiye ari byo byatumye yiyemeza gufasha abafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubwiteganyirize.
Yavuze ko mu 2009 se yitabye Imana habura amezi abiri ngo yuzuze imyaka 15 yizigamira muri RSSB. Bivuze ko pansiyo ye yagombaga gutangirwa rimwe kuko umuntu utaruzuza iyo myaka yariteganyirije iyo apfuye pansiyo ye irakusanywa igatangirwa rimwe mu gihe uwari uri hejuru y’iyo myaka we itangwa buri kwezi.
Ubwo umuryango we wajyaga kwaka pansiyo ya se bateranyije imisanzu y’igihe yari amaze kwizigama barayimuha, ariko imyaka ibiri ya nyuma bayibara bagendeye ku mushahara muke kuko se yari amaze imyaka ibiri yarawugabanyirijwe mu buryo budakurikije amategeko ndetse yitabye Imana yaratanze ikirego cyabyo.
Ibyo nibyo byaje gutuma yiyemeza gushinga ikigo cyajya gifasha abafite ibibazo by’ubwiteganyirize bitandukanye kuko amakosa akunda kugaragara atari aya RSSB, ahubwo aba ashingiye ku banyamuryango ku bwo kutamenya.
Ati “Urugero nk’ubu umuntu aba azi ko niba atangirwa umusanzu w’ubwitegenyirize nagera ku myaka 60 azaba yemerewe pansiyo ariko ntamenye andi makuru ku musanzu umukoresha we umutangira. Usanga umuntu atazi igihe yemerewe kuyafata imyaka itaragera, ntamenye abashobora kumuzungura mu gihe atakiriho rimwe na rimwe ugasanga bimenyekanye igihe cyarerenze”.
Yasobanuye ko ikindi kibazo abafite ubwiteganyirize bahura na cyo cyane cyane mu bigo by’abikorera ari ugusinya amasezerano y’akazi mashya batabanje gusuzuma ingingo ijyanye n’umushahara mbumbe bigatuma umusanzu batangirwaga umanuka cyane.
Ati “Ushobora gahabwa akazi gashya wari usanzwe uhembwa nka miliyoni 1Frw ari yo yakurwagaho umusanzu w’ubwiteganyirize. Umukoresha wawe mushya ashobora kukumanura akajya aguhemba nk’ibihumbi 500 Frw nk’umushahara mbumbe, andi akayaguha mu bindi bintu nk’agahimbazamusyi ariko ibyo bituma pansiyo yawe igabanuka kuko bayibarira ku mpuzandengo ishingiye ku mushahara w’imyaka itanu ya nyuma ishyira ya myaka 15.”
Yongeyeho ati “Ujya usanga hari n’igihe umusanzu umukoresha agutangira utajyanye n’ayo uhembwa ariko bisaba ko ubikurikirana ukimukorera kuko iyo ukora ahandi biragora kujya kubaza umukoresha utagikorera.”
Aha yasobanuye ko ikiba kigomba gukorwa ari gusuzuma amasezerano y’akazi mbere byaba byiza umukozi agasaba umukoresha kumuzamurira umushahara mbumbe ibindi bikagabanuka kugira ngo umusanzu we w’ubwiteganyirize utajya hasi.
Ati “Iyo umuntu aje tumufasha kumenya ingaruka amasezerano y’akazi yagira kuri pansiyo ye akamenya umwanzuro afata kugira ngo atazabimenya byararangiye kuko akenshi usanga abantu bita ku mushahara gusa ntibite ku zindi ngingo zijyana na wo.”
Yavuze ko ibyo babifasha abantu batagowe no kujya kuri RSSB ndetse bakamenya icyo gukora mbere kandi n’abari hanze y’Igihugu bagorwa no gukurikirana imisanzu yabo, cyangwa pansiyo y’abantu babo bitabye Imana barabafasha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!