Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya College of Medicine and Health Sciences CMHS (iyahoze ari KHI) bamuritse ku mugaragaro ikigega bise “Students Hardship Fund” gifasha abahiga badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri.
Iki kigega kije gusubiza ibibazo bavuga ko byari byarabaye karande muri iki kigo by’uko hari bamwe bacikishirizaga amasomo yabo babuze inguzanyo, abandi bakiga by’umuhago gusa bicira isazi mu jisho ku bw’isari.
Ikigega “Students Hardship Fund” cyatangijwe na Prof. Philip Cotton, umwe mu barimu bigisha muri iyi Kaminuza wumvise ingorane aba banyeshuri bahura nazo agatangira yikora ku mufuka, ariko nyuma agasanga byaba byiza habayeho umutima wo gufashanya agashinga iki kigega.
Ku ikubitiro, gitewe inkunga na Kaminuza ya Glasgow yo mu Bwongereza, ikigega cya “Students Hardship Fund” kimaze kwishyurira mineruvali n’amafaranga yo kwiyandikisha abanyeshuri 24, ku bushobozi bwa miliyoni 5.
Prof. Cotton yagize ati “Twasanze hari abanyeshuri benshi bagifite ibibazo by’ubukene, kandi bakeneye kwiga duhitamo twe nk’ababyeyi babarera duhitamo gutangira kubafasha. Ubu nta munyeshuri muri CMHS twakwemera ko yata ishuri kubera kubura mineruvali, ibiryo, cyangwa se amafaranga yo kwiyandikisha; niyo mpamvu twatangije iki kigega.”
Prof. Cotton avuga ko bahereye muri iri shami rya CMHS ariko ko bifuza kuzagera mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda.
Ntamukunzi Patrick, umwe mu banyeshuri biga muri CMHS uri mu bahawe iyi nkunga, yavuze ko yari yarabuze mineruvali n’amafaranga yo kwiyandikisha kugeza ubwo itariki ntarengwa yari yahawe n’ishuri imugereyeho, ariko nyuma akaza guhamagarwa abwirwa ko ikibazo cye cy’ubushobozi buke ubuyobozi bw’ishuri bwakimenye bukagishyikiriza iki kigega bityo agafashwa gusubira mu ishuri.
Mu byishimo byagaragaraga ku maso, Ntamukunzi yagize ati “Byambereye nk’igitangaza, kuko nari nicaye mu rugo nziko ngiye kumara umwaka ntiga.”
Abandi banyeshuri bashimangiye ko iki kigega kije gusubiza ibibazo by’ihagarikwa rihutiyeho ry’inguzanyo ku banyeshuri bamwe na bamwe bitewe n’amasomo bize mu mashuri yisumbuye hamwe na gahunda y’ubudehe yashyize abanyeshuri mu byiciro by’ubukungu bigaragaza ko bishoboye nyamara kwishyura mineruvali bikababera ingume.
Mu kumurika iki kigega, muri CMHS hanatashywe laboratwari yahariwe abafite ubumuga, nka bumwe mu bufasha iki kigega cyabageneye.
Ubuyobozi bwasabye umuntu wese wifuza kugenera inkunga iki kigega kugira umutima utabara, nawe akagira icyo atanga http://cmhs.ur.ac.rw/



















TANGA IGITEKEREZO