00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohowe inyandiko isinywa n’abifuza ko BBC isaba imbabazi

Yanditswe na

Mucyo César

Kuya 16 October 2014 saa 09:42
Yasuwe :

Abanyarwanda n’abanyamahanga barukunda bashyizeho inyandiko yo gusinyaho isaba BBC gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda bose muri rusange ku kinyoma bashyize ahagaragara kigamije guhakana no gupfobya Jenoside.
Mu nyandiko ubusanzwe isaba kurenganurwa (petition) igaragara kuri internet (ushobora gukanda hano ukayibona) irasaba imikono y’abantu igamije kwereka iki kigo (British Broadcasting Corporation - BBC) ko cyagombye gusaba imbabazi izi (…)

Abanyarwanda n’abanyamahanga barukunda bashyizeho inyandiko yo gusinyaho isaba BBC gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda bose muri rusange ku kinyoma bashyize ahagaragara kigamije guhakana no gupfobya Jenoside.

Mu nyandiko ubusanzwe isaba kurenganurwa (petition) igaragara kuri internet (ushobora gukanda hano ukayibona) irasaba imikono y’abantu igamije kwereka iki kigo (British Broadcasting Corporation - BBC) ko cyagombye gusaba imbabazi izi nzego zitandukanye hiyongereyeho Guverinoma y’u Rwanda.

Abagize iki gitekerezo bagaragaza ko iyi filimi “Rwanda: the untold story” igamije gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, kubeshyera no gusenya buri kimenyetso kuri jenoside yo muri Mata 1994 bitewe n’uburyo BBC yayise amateka ataravuzwe.

Iyi nyandiko igaragaza ko mu minsi 100 uhereye tariki ya 7 Mata 1994 kugeza hagati muri Nyakanga abatutsi basaga miliyoni bishwe n’interahamwe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, iyi nyandiko yari imaze gusinywaho n’abantu 727.

BBC ihakana aya mateka, yerekana ko hishwe gusa abatutsi basaga ibihumbi 200.

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ishize bahuriye kuri BBC bamagana iyi filimi

Ibi ni ibinyoma bikabije BBC ikomeje gushinja u Rwanda, ikibabaje ni uko yabikoze igendeye ku buhamya bw’ikinyoma yahawe n’abantu batandukanye nayo ibikora mu buryo n’imvugo byuzuyemo amakosa anyuranye n’ ubunyamwuga n’amahame agenga itangazamakuru kandi acagase.

Iyi filimi kandi igizwe n’ibimenyetso bigamije gutesha agaciro ukuri kuri jenoside kwagaragajwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

BBC kandi ngo yahakanye ubushakashatsi butandukanye kuri Jenoside nyuma y’imyaka 20, bwakozwe n’itangazamakuru, abashakashatsi batandukanye, Umuryango w’Abibumbye n’abandi.

Uretse guhakana ukuri ku byagaragajwe, ngo BBC yahisemo kuvugana n’abanzi b’u Rwanda barimo Abanyarwanda na Prof Filip Reyntjens wahoze ari Umujyanama ukomeye wa Perezida Juvenal Habyarimana, uyu mugabo akaba yemeza ibi kandi amaze imyaka 20 adakandagira mu Rwanda.

Mu Banyarwanda bavugishijwe kandi ngo harimo abadakunda ubuyobozi bw’u Rwanda banaruhunze kubera amakosa basize bakoze barimo Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa baregwa ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo.

Mu banyamahanga harimo Abanyamerika babiri Allan Stam and Christian Davenport bisanzwe bizwi ko bahakana jenoside kandi barangwa n’amacakubiri.

Ni muri urwo rwego basabye iyi mikono yamagana iyi nyandiko ya BBC binajyana n’amazina y’uyisinye, bikazafasha BBC kunoza umwuga wayo ku bijyanye no gutara no gutangaza amakuru y’ukuri, aciye mu mucyo kandi atanabogamye.

Uzasinya kandi azaba ahaye icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside, zizira uko zavutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages