00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasobanuwe impamvu Leta yongereye imisoro n’amahoro ku bicuruzwa bitandukanye

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 February 2025 saa 02:53
Yasuwe :

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, hemejwe amategeko y’imisoro n’amabwiriza ya Minisitiri azagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, binyuze mu kongera ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Mu kinganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gashyantare, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika n’abandi bayobozi, basobanuye ishingiro ry’izi mpinduka n’icyo zizamara mu guteza imbere u Rwanda.

Muri rusange, aya mavugurura ari mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari biyifite ndetse no gushyiraho umusoro mushya, uzwi nka ‘Digital Services Tax’, uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga ziva hanze y’igihugu nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi nk’izo.

Minisitiri Murangwa yavuze ko aya mavugurura yari akenewe mu rugendo rwo guteza imbere igihugu, ati “Kugira ngo igihugu gitere imbere, hari imisoro iba igomba gukusanywa. Ibihugu ku Isi biri mu byiciro bine. Hari ibihugu bifite ubushobozi buri hasi, ibyo bihugu kenshi biba bigomba kubona imisoro nibura 16% by’ubukungu (GDP).”

Muri rusange, iyi gahunda igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta ndetse no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.

Igamije kandi kongera ubudahangarwa bw’ubukungu no guteza imbere ukwigira, korohereza abasora no kubafasha kugera ku nshingano zabo.

Izi mpinduka mu misoro zizabaho kugera mu 2029, umwaka wa nyuma wa gahunda y’igihugu y’iterambere ya NST2. Imisoro imwe izashyirwaho mu bihe biri imbere, icyakora hari n’indi izatangira gukurikizwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Iyo irimo nk’umusoro ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza aho hashyizweho umusoro wa 15%. Icyakora, bimwe muri ibi bikoresho byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi bizakomeza gusonerwa ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima.

Hari kandi amahoro yo kwandikisha ibinyabiziga azongerwa ku modoka zose harimo izitumizwa mu mahanga n’izikorerwa mu Rwanda. Aya mahoro angana n’ibihumbi 50 Frw ku mwaka.

Hari kandi amahoro yo gusana imihanda (fuel levy) azahindurwa akava ku giciro gisanzwe cya 115 Frw ashyirwe kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu (CIF).

Hashyizweho kandi umusoro ku nyungu (TVA) kuri telefoni zigendanwa zari zarakuriweho uyu musoro kuva mu mwaka wa 2010.

Icyakora kuri iyi ngingo, Leta yavuze ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoreshwa rya telefoni zigezweho (Smart phones) n’ikoranabuhanga rijyanye na zo.

Ku rundi ruhande, umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bikoresho by’ikoranabuhanga byari byarasonewe kuva mu 2012, washyizweho. Gusa muri ibi bikoresho, hari ibizakomeza gusonerwa ku bufatanye na Ministeri y’ĺkoranabuhanga.

Mu yindi misoro harimo umusoro ku itabi ry’amasegereti uzava ku 130 Frw ugere kuri 230 Frw. Ku ipaki y’itabi, hongerweho 36% ku itabi rigurishwa ukwaryo (retail price).

Hagati aho, umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ugere kuri 65% ku giciro cy’uruganda.

Umusoro ku makarita yo guhamagara (Excise tax on airtime) uzava ku 10% muri 2024/25 ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.

Ku mpuzandengo, guhamagarana kuri telefoni bitwara amafaranga 40 Frw ku munota umwe. Muri rusange, nyuma y’uko uyu musoro wa 15% uzaba umaze gushyirwaho mu myaka itatu iri imbere, amafaranga yo guhamagara n’ubundi azagera kuri 42 Frw ku munota.

Ibi ni byo Minisitiri Murangwa yahereyeho avuga ko iki cyemezo cyo kongera imisoro cyashingiye ku kureba ingaruka, hamwe “tugasanga nta ngaruka nini bizagira.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi gahunda zitateguwe gusa bibanda kuri NST2, ahubwo hari harimo gusuzuma iterambere ry’u Rwanda mu gihe kirambye.

Ati “Iterambere ryacu ntirizagarukira kuri NST2, ubu dutangiye kureba nyuma ya NST2 bizagenda gute? Turashaka kugera ku madolari ibihumbi 4$ ku mwaka, ariko tuzaba tugifite urugendo.”

Muri rusange, byitezwe ko izi mpinduka zizongera miliyari 250 Frw ku misoro u Rwanda rwinjiza mu myaka itanu iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .