00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho uburyo bworohereza abasaba guhindura ibipimo by’ubutaka

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 28 August 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, NLA, kuri uyu wa 28 Kanama 2024, cyatangaje uburyo bushya bwo gusaba serivisi zo guhindura ibipimo by’ubutaka.

Serivisi zivugwa zirimo iyo kubugabanyamo ibice, kubuhuza, gukosora ubuso, kwandikisha isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice byihariye.

Ubusanzwe zatangwaga mu gihe uzisaba yabanje kugeza dosiye ku biro by’Umurenge cyangwa Akarere.

NLA yasobanuye ko hashingiwe ku bufatanye n’ikigo Irembo, izi serivisi zizajya zitangirwa ku rubuga Irembo rusanzwe rutangirwaho serivisi zitandukanye za Leta.

Yagize iti “Kuva ubu usaba izi serivisi azajya azisaba aciye ku rubuga rw’Irembo, ahitemo umuhanga mu gufata ibipimo by’ubutaka noneho uwo muhanga yahisemo azajya amufasha koherereza dosiye ye muri sisitemu y’ubutaka (Land Administration Information System) abikoze mu mwanya w’usaba.”

NLA yakomeje isobanura ko iyo dosiye isaba imaze gukorwa cyangwa gusuzumwa n’abakozi babishinzwe, ikemezwa n’umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka, uwasabye ya serivisi azajya ahita yakira ubutumwa kuri telefoni ye cyangwa kuri e-mail imumenyesha ko yayihawe, ahabwe n’amakuru y’uko ashobora kubona icyo cyangombwa.

Iki kigo kandi cyaboneyeho kumenyesha abasaba serivisi zo guhuza ubutaka (Land Merge) ko babyikorera banyuze ku rubuga Irembo, bitabaye ngombwa ko bajya gushaka uwabafasha.

Abifuza serivisi z'impinduka ku bipimo by'ubutaka bazajya bazisabira ku Irembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .