Muri ubu bukangurambaga buzibanda mu bigo by’amashuri byo mu turere 11 ariko bukomereze mu gihugu hose. Buzagera mu bigo byose by’amashuri ya Leta n’ibifatanya na Leta ku bw’amasezerano, bakangurirwa kurushaho kwita ku buziranenge b’amafunguro bahabwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, Mukamugambi Théophille, yavuze ko iyi gahunda izafasha abanyeshuri kwiga neza batekanye banafite ubuzima bwiza kandi ko bazakomeza gushyiramo imbaraga.
Yagize ati "Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda Minisiteri y’uburezi nayo ishyize imbere ko ubuziranenge bw’ibiribwa bwitabwaho cyane, haba mu kwakira ibiribwa ku ishuri, uko bibikwa mu bubiko bwabyo, aho bitegurirwa ababitegura aho bifatirwa ndetse n’uburyo ibikoresho bikoreshwa bisukurwamo kugeza bigeze ku meza."
Yakomeje agira ati "Uyu mwaka iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iragera ku banyeshuri barenga miliyoni 4 mu gihugu biga mu mashuri ya leta n’afatanya nayo kubw’amasezerano, aho ho bikaba ari ihame ko buri mwana agomba gufatira ifunguro ku ishuri kandi ryizewe."
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yemeje ko kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mu mashuri bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw’abanyeshuri.
Yagize ati "Hari ibibazo nyamakuru twagiye tubona muri iyi gahunda birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro,, bituma haba ingaruka nyinshi ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagaburwa ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora no kubaviramo urupfu."
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashishikarije buri wese guteza imbere imirire iboneye n’uburezi bufite ireme no guhuza imbaraga mu gutuma amabwiriza y’ubuziranenge agerwaho.
Yagize ati "Ubu bukangurambaga dutangije uyu munsi ni ingenzi cyane mu gushyigikira gahunda y’igihugu cyacu ya "Dusangire Lunch" igamije gufasha abana bose kugerwaho n’amafunguro yuzuye. Akwiye kubageraho kandi yujuje ubuziranenge, bigizwemo uruhare na buri wese muri twe."
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ubuziranenge bw’ibiribwa buzakomeza kwitabwaho mu bigo by’amashuri buhereye kwigisha abari mu ruhererekane rw’ibiribwa bahereye mu murima, mu gusarura, kwanika, guhunika no kubitegura kugeza ku meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!