00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho ibiciro bishya by’ingendo kuri moto

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 August 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by’ingendo za moto, aho igiciro cy’urugendo rutarenze kilometero ebyiri ari amafaranga 400Frw.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.

Ni umwanzuro ufashwe mbere y’uko imyaka ibiri RURA yari yarihaye ngo ibi biciro byongere kuvugururwa igeze. Ikindi kandi ry’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli rikomeje kuzamuka.

RURA ishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli yazamuye igiciro cy’ingendo kuri moto mu buryo bukurikira.

Igiciro ku rugendo rutarenze ibilometero bibiri ni 400Frw. Igiciro kuri buri kilometero hagati y’ebyiri na 40 ni 117Frw/km.

Igiciro cya buri kilometero kirenga ku bilometero 40 ni 205Frw/km, mu gihe yari asanzwe ari 181 Frw.

RURA yagenye kandi ko amafaranga yishyurwa iyo moto itegereje umugenzi ari 21Frw kuri buri munota urenga ku minota 10 ya mbere itishyurwa.

Ibi biciro bishya bizatangira gukurizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .