Ibi byavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 21 Nzeri 2026, cyibandaga ku mikoreshereze y’ubutaka by’umwihariko ibiteganywa mu bishushanyo mbonera.
Iki kigo kigaragaza ko inyigo cyakoze ku kubahiriza ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera nibura aho bimaze imyaka ibiri, yaberetse ko bikurikizwa ku gipimo cya 47,4% bivuye kuri 25% mu 2020.
Bivuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu myaka irenga itanu ishize hakiri urugendo runini kuko ubu abarenga 50% by’abakoresha ubutaka mu Rwanda badakurikiza ibiteganyijwe.
Icyakora nko mu bijyanye no kwaka ibyangombwa byo kubaka ho abaturage 91% baka impushya zijyanye n’icyo ibishushanyo mbonera bigenewe; bivuze ko ikibazo kiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyakiwe impushya kurusha kuba abaturage badafite amakuru ku bigomba gukorwa.
Umuyobozi ushinzwe imikoreshereze y’ubutaka muri NLA, Rutagengwa Alexis, yavuze ko bakomeje ibikorwa byo guhugura abaturage kugira ngo bamenye neza icyo ibyo ibishushanyo biteganya no kubikurikiza ariko ko hakiri imbogamizi ku bazwi nk’abakomisiyoneri bahuza ba nyiri imitungo n’abaguzi.
Ati “N’umuturage aba afite amakuru abakomisiyoneri bakayamukuramo. Usanga bamubwiye ngo nubwo ubutaka bwabwe bwagenewe ubuhinzi reka tubugurishe tubwira abantu ko ari ubwo gutura nyuma tuzabikugiramo bihindutse. Bati ibyo barabihundura rwose kandi mu by’ukuri ntibyahinduka. Usanga babeshya umuntu akaba yafata inguzanyo muri banki azi ko agiye kubaka inzu yo guturamo ariko akagura aho guhinga.”
Ibi yagaragaje ko ari byo byatumye NLA itangira urugendo rwo gushyira hamwe abakomisiyoneri kugira ngo ibyo bakora bigendere ku murongo utanyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.
Ati “Ubu NLA iri gukorana n’abakomisiyoneri dushaka ko bajya mu rugaga na bo tubahugure tubigishije iby’igishushanyo mbonera tubereke amakuru bagomba kujya baha abaturage n’ayo batagomba kubaha.”
Aha yasobanuye ko nibamara kugira urugaga amakosa bakora bazajya bayakurikiranwaho bayaryozwe kuko bazaba bazwi n’aho babarizwa ndetse hazajya haba hari n’inyandiko bagiranye n’abakiliya babo mbere.
Ishyirwaho ry’urugaga rw’abakomisiyoneri, rishobora no kugira uruhare mu guha umurongo ibiciro by’imitungo baranga kuko hamwe bagenda bayizamurira ibiciro nta cyo bagendeyeho, ariko bafitemo inyungu z’amafaranga bigatuma hari ibiciro bizamukira muri rusange kubera bo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!