00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasabwe ko guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina byitabwaho na bose

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 17 June 2014 saa 06:58
Yasuwe :

Mu nama yiga ku guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe by’intambara yabereye I Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena hasuzumwe uburyo bwo guhagarika burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’uburyo imyanzuro yafatiwe mu Nama Mpuzamahanga yateraniye I Londre mu Bwongereza kuva tariki ya 10 kugeza kuya 13 Kamena 2014, yashyirwa mu bikorwa.
Inama yo mu Bwongereza yayobowe na Angelina Jolie, ikirangirire mu gukina filimi akaba n’Intumwa yihariye y’Ishami (…)

Mu nama yiga ku guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe by’intambara yabereye I Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena hasuzumwe uburyo bwo guhagarika burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’uburyo imyanzuro yafatiwe mu Nama Mpuzamahanga yateraniye I Londre mu Bwongereza kuva tariki ya 10 kugeza kuya 13 Kamena 2014, yashyirwa mu bikorwa.

Inama yo mu Bwongereza yayobowe na Angelina Jolie, ikirangirire mu gukina filimi akaba n’Intumwa yihariye y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi afatanije na William Hague, Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’amahanga.

Iyi nama yigaga uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahagarikwa, hanyuma ababikoze bagashyikirizwa ubutabera.

Mu itangazo ryasohowe n’abitabiriye inama yo mu Bwongereza rigashyirwaho umukono na Jolie, Hague na Haja Zainab Hawa Bangura, Umunya-Sierra Leone, Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hemejwe ko nyuma y’uko abayitabiriye babonye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze gufata intera ndende ndetse rikaba ari imbogamizi ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye, ko abazajya bakora ihohoterwa ari bo bakwiriye kwikorera icyo kimwaro aho kugirango gitwarwe n’uwahohotewe.

Iryo tangazo rigira riti “Twese hamwe twemeje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora guhagarikwa mu bihe by’intambara. Kuva ubu, ipfunwe ry’ibi byaha rikwiriye kuzajya ryikorerwa n’abarikoze, atari abahohotewe”.

Abitabiriye inama yaberaga i Kigali baganiriye ku bibazo byinshi bizamuka iyo havuzwe ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho ikibanzweho cyane ari ukuba Umuryango Mpuzamahanga wihutira gutegura inama zamagana ibyaha nk’ibi ariko ntufate ibyemezo bifatika byo kubihagarika ngo bishyirwe mu bikorwa.

Aha havuzwe ku mutwe wa FDLR wasize ukoze jenoside muri Mata 1994, muri icyo gihe abagore barenga ibihumbi 250 bakaba barafashwe ku ngufu, hanyuma uyu mutwe ukongera kumara imyaka igera kuri 20 ukora ibyaha birimo no gufata abanyekongokazi ku ngufu ariko ubu amahanga akaba agiseta ibirenge mu gusenya uwo mutwe. Ibi byafashwe n’abitabiriye inama nk’ubushake buke mu gukemura icyo kibazo.

Depite Yuliyana Kantengwa, umwe mu bitabiriye iyi nama aganira n’abanyamakuru yavuze ko no kuba bitangiye kuvugwaho nabyo ari byiza, ariko agaya cyane kuba Umuryango Mpuzamahanga ubu ari bwo utangiye guhagurukira iki kibazo kandi ibi byaha byaratangiye gukorwa cyera cyane.

Depite Kantengwa avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze muri gahunda zitandukanye gushyiraho ibigo bishinzwe gufasha abahohotewe ndetse no gukomeza guhana abakoze ibyaha bijyanye n’ihohoterwa. Yongeraho ko n’ubwo u Rwanda rutapfa kwizera gahunda zivugwa n’umuryango Mpuzamahanga ngo rushyire amaboko mu mufuka ariko ko ruzakomeza kugendana n’abandi muri gahunda zigamije kurwanya ihohoterwa.

William Gelling uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, ari nabo bateguye iyi nama, avuga ko u Bwongereza bushyigikiye gahunda zose zigamije kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo no guhagarika imitwe iteza umutekano muke ndetse no kugeza mu butabera abafashe abagore n’abakobwa ku ngufu aho bari hose.

Inama mpuzamahanga yaberaga mu Bwongereza yahuje abantu barenga 1,700 baturutse mu bihugu 129.

Iyi nama yemeje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’imwe mu ntwaro zikoreshwa mu ntambara rikwiriye guhagarikwa hagatangira guhindurwa uburyo amahanga afata ikibazo kijyanye n’ihohoterwa kugirango ingamba zifatwa zibe zivugwaho rumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages